skol
fortebet

ShaddyBoo ntakigiye mu Burundi ku bw’umutekano we aho yari yaratumiwe nk’umushyitsi mukuru[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Shadia Mbabazi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo ntabwo azagaragara mu gitaramo yatumiwemo i Burundi kubera kutizera umutekano we ,mugihe yaba ageze muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

ShaddyBoo ubusanzwe yamenyekanye cyane ku rubuga rwa Instagram akaba ari nayo mpamvu yari yatumiwe muri icyo gitaramo kizahuza ibyamamare bitandukanye bikoresha urwo rubuga.

Nyuma y’iminsi mike hategerejwe ko SahaddyBoo yerekeza mu Burundi, bitunguranye hasohotse amakuru avuga ko atakigiyeyo.

Amakuru ahamya ko Shaddyboo yamaze guhagarika ibyo kuzitabira iki gitaramo kubera kutizera neza umutekano w’i Burundi cyane ko kuva mu minsi ishize iki gihugu cyagiye kivugwamo umutekano mucye ku banyarwanda b’ibyamamare baba bashaka kujya gutaramirayo.

Aha ababanje kwanga kujya kuhataramira bari batumiwe ni Bruce Melody na Meddy bagombaga kuririmbayo mu mpera z’umwaka wa 2018.

Iki gitaramo Shaddyboo yari yatumiwemo byitezwe ko kizaba tariki 20 Nyakanga 2019. Iki gitaramo kukinjiramo bizaba atari ibintu bihendutse cyane ko bizaba ari ibihumbi icumi by’amafaranga y’Amarundi (10,000) mu gihe mu myanya y’icyubahiro ho bizaba ari amafaranga y’amarundi ibihumbi magana atanu y’amarundi (500 000) ku meza y’abantu bane ateye mu myanya y’icyubahiro.

Ibitekerezo

  • Ubundi se yari kuba ajyanyeyo iki. Ni umukinnyi se ngo agiye gukina n’abarundi? Ni umucuranzi se ngo agiye kubaririmbira? Ni umunyarwenya se ngo agiye kuhakorera igitaramo? Kujya kwambara ubusa gusa. Nabugumane ino areke kujya kudusebya. Twe twabyaye ikiboze nitukigumane iwacu n’ubundi twaracyemeye, ariko ntikijye no kunukira abandi.

    mbeguyo ninde amunezwe? Nirihe terambere yaratuzaniye atari kwambara ubusa nokunyonga ibibuno. Nagume hiyo ntaze kutwicira abana bacu ningesombi ziwe lol

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa