skol
fortebet

ShaddyBoo yahishuye intambara zitoroshye yahuye na zo nyuma yo kubyara akiri muto[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

skol

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo umaze kuba kizigenza mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yavuze ku ntambara yahuye na zo nyuma yo kubyara akiri muto.

Sponsored Ad

Tariki 12 Gicurasi, ibice by’Isi byizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ‘ababyeyi b’abagore’. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20, ubwo mu 1908 Anna Jarvis yakoraga umuhango wo kwibuka nyina, wabereye ahitwa St Andrew Methodist Church muri Grafton mu Burengerazuba bwa Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe yari amaze imyaka atangije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha umunsi w’abagore muri Amerika, guhera mu 1905 ubwo nyina witwaga Ann Reeves Jarvis yapfaga. Yashakaga ko uzajya wizihizwa mu cyumweru cya kabiri cya Gicurasi.

Uyu mugore waharaniraga amahoro wanitaga ku basirikare bakomerekeye ku rugamba yaje gukomeza guhirimbanira ko uyu munsi wakwemerwa ndetse ugatangwaho ikiruhuko muri Amerika.

Mu 1914, ni bwo uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Woodrow Wilson yemeje icyumweru cya kabiri cya Gicurasi nk’umunsi wo kwizihizaho “Mother’s Day”.

Umunsi w’ababyeyi b’abagore [Mother’s Day] wizihizwa mu guha icyubahiro buri mugore, wizihizwa ku minsi itandukanye mu bice byo hirya no hino ku Isi ariko cyane cyane muri Werurwe na Gicurasi.

Ni umunsi ukomeye ku muntu wese, kuko usubiza benshi ku ntekerezo z’uko ababyeyi b’abagore ari abanyembaraga, babasha gutwita amezi icyenda bagafasha Imana kurema umuntu, bakonsa, bagaheka n’ibindi byinshi kugeza umwana atoye akenge na we akabasha kuba umuntu mukuru wikorera byinshi.

Abanyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2019, bizihije uyu munsi bashimira ababyeyi badahwema kuba hafi y’urubyaro rwabo.

Shaddy Boo uri mu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram yarwanditseho avuga ukuntu yabyaye akiri muto (afite imyaka 19) bikabanza kumugora kurera abana be.

Ati “Ntabwo rwari urugendo rworoshye! Kubyara nkiri muto, ntafite mama ngo ambe hafi, anampanure ariko narenze imbogamizi zose, ibyanyoberaga n’amajoro naraye ntasinziriye ngerageza kurera abana banjye babiri beza.’’

Yakomeje avuga ko hari abumvaga ko atazarera ngo bimukundire ariko yishimira kuba umubyeyi utewe ishema no kubona abana be bakura.

Ati “Nta wakekaga ko nshobora kubigeraho ariko ubu ndi kumwe n’abana banjye, mbareba bakura neza kandi nkagerageza kubabera umubyeyi kurusha uko byangendekeye. Ntewe ishema nanjye ubwanjye. Umunsi mwiza kuri njye w’abagore b’abanyembaraga kandi badacika intege no ku bandi bameze nkanjye nabo bakiri kurwana n’ubuzima, ndabizeza ko muzagera ku byo mwifuza.”

Shaddy Boo yari umugore wa Meddy Saleh usanzwe akora amashusho y’indirimbo z’abahanzi mu Rwanda, babyaranye abana babiri b’abakobwa; imfura mu 2012 baza kuyikurikiza mu 2014, mu 2016 baratandukana buri wese atangira ubwe buzima.

Ibitekerezo

  • Igitangaje nuko abakobwa bishyira abahungu n’abagabo bakaryamana,bavuga ngo "bari mu rukundo".Nyamara bamara kubahaga bakabata,bagasigara barwana no kurera abana bonyine.Imana idusaba gukoresha Ubuto (youth) n’ubwiza bwacu mu gushaka Imana tukayikorera.Aho kubikora,abakobwa bakoresha ubwiza bwabo mu kwiyandarika kandi Imana ibitubuza.Ni bake cyane bumvira Imana.Urugero ni bariya bakobwa b’abayehova bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Kumvira,Gushaka no Gukorera Imana,ntiwibere mu byisi gusa,bizahesha ababikora ubuzima bw’iteka muli Paradis no kuzuka ku munsi w’imperuka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa