skol
fortebet

ShaddyBoo yavuze ku byavuzwe ko afungiye hanze y’u Rwanda azira ibiyobyabwenge

Yanditswe: Tuesday 14, May 2019

Sponsored Ad

skol

Shaddy Boo yavuze ko yatunguwe no kumva abantu bamubwira ko afunzwe kandi adafunzwe ,yaboneyeho kubwira abantu bakomeje kubimubaza ko ameze neza ndetse ko ababikoze ari abafite icyo bashaka kugeraho ndetse abizeza ko uyu munsi araza kuganira nabo imbona nkubone [Live Video]

Sponsored Ad

Mbabazi Chadia ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ibintu bitandukanye akunze gushyiraho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo hakwirakwijwe amakuru ko Shaddy Boo afungiwe hanze y’u Rwanda ashinjwa gufatanwa ibiyobyabwenge mu indege.

Aya makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yageze no kuri nyir’ubwite. Abicishije kuri instagram ye yavuze ko biriya ari ibihuha byanditswe n’umuntu ufite icyo ashaka kugeraho cyangwa ushaka kongera umubare w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati” Mwaramutseho nshuti zanjye ndashaka kunyomoza ibi ‘Ndashaka kubamenyesha ko ntafunzwe nkuko byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga’ sinumva ukuntu umuntu abyuka agatangira guhimba ikinyoma kitabayeho kugirango abone umubare w’abarebwe ibintu bye […]abantu mwese mwamampagaye mubimbaze mwo guhangayika meze neza.”

Yaboneyeho kuvuga ko ku isaha ya saa 3z’igica munsi araza kujya ‘Live Video’ imbona nkubone kugirango akureho ikinyoma ku bintu byavuzwe ko afunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa