skol
fortebet

ShaddyBoo yibasiwe bikomeye n’abamukurikira kuri Instagram bamuziza amafoto agaragaza amabere ye bavuga ko yabaye nk’imishumi n’amasogisi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Mbabazi Shadia Shaddy Boo , umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda yashyize hanze amafoto ye yambaye ikanzu yerekana mu gatuza he harimo n’amabere atavuzweho rumwe n’abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram.

Sponsored Ad

ShaddyBoo wabyaranye abana babiri b’abakobwa na Producer Meddy Saleh, asanzwe azwiho kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga akoresheje amwe mu mafoto n’amashusho y’ubushotoranyi.

Amafoto ya ShaddyBoo yatumye yibasirwa n’abamukurikira kuri Instagram bavuga ko amabere ye yabaye nk’imishumi

Yifashishije Urukuta rwe rwa Instagram Shaddy Boo aherutse gushyira hanze amafoto yambaye ikanzu igaragaza mu gatuza he n’igice kimwe cy’amabere ye,ariko byatumye yibasirwa cyane n’abamukurikirana aho bamwe bagiye bamuserereza ku mabere ye uburyo yaguye.

Mukumuserereza abenshi bagiye bagiye bavuga ko ari IMISHUMI abandi nabo bakavuga ko yakwedutse nk’AMASOGISI yewe na bamwe mu bakobwa bagenzi be bakaba bagiye bamugira inama yo kujya yambara ISUTIYE ngo cyangwa se niba ntayo agira akajya kuyigura byihutirwa bitewe n’amabere ye.

Bakomeza kumwibasira hari n’umukobwa mugenzi we wavuze ko atazi niba yaba afite abana yonsa akaba ariyo mpamvu amabere ye yaba yaraguye kariya kageni ndetse asoza avuga ko atazongera kumushishikaza bibaho.

Mu minsi ishize ShaddyBoo yambitswe impeta n’umusore witwa Pogba bivugwa ko barimo gukundana, gusa yahise atangaza ko babikoze nk’imikino ko kitari igikorwa cya nyacyo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa