skol
fortebet

Shanitah yatangaje inama ikomeye yagiriwe na nyina mbere yuko yitabira Miss University Africa

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Shanitaha yavuze ko nyina yamugiriye inama amubwira ko agomba kwigirira icyizere kuko ashoboye ko kandi abakobwa bahatanye nawe ntacyo bamurusha.

Sponsored Ad

Umunyana Shanitah yatangaje inama ikomeye yagiriwe na nyina mbere yuko yitabira Miss University Africa

Shanitaha yavuze ko nyina yamugiriye inama amubwira ko agomba kwigirira icyizere kuko ashoboye ko kandi abakobwa bahatanye nawe ntacyo bamurusha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa 9 z’igitondo nibwo Umunyana Shanitah yahagurutse I Kigali yerekeza muri Nigeria ahagiye kubera irushanwa rya Miss University Africa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yuko yurira Rutema ikirere yavuze ko yiteguye ndetse ko yizeye ko azegukana ikamba.

Ati” Ntekereza ko nshoboye kandi abandi bakobwa nsanzeyo ntacyo bandusha. Nzakora uko nshoboye nzane ikamba mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko ari kugendera ku inama yahawe na nyina umubyara aho yamusabye kwigirira ikizere kuko abakobwa bahatanye nawe ntacyo bamurusha.

Ati“Umubyeyi wanjye yansabye kwigirira ikizere kuko n’abakobwa bandi duhatanye ntacyo bandusha

Iri rushanwa rizatangira taliki 15 rigasozwa ku wa 30 Ugushyingo, abakobwa bose bazamara ibyumweru bibiri mu mwiherero bakora ibikorwa bitandukanye banitoza uko bazaseruka ku munsi nyir’izina wo gutanga ikamba. Rizahuriza hamwe abakobwa batandukanye bo mu bihugu bya Afurika biga muri za Kaminuza. Uyu mwaka hazahatana abakobwa bagera kuri 48.

Shanita wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 , Yiyongereye ku mubare w’abandi bamaze kwerekeza muri Nigeria ahabera iri rushanwa barimo uwo muri Afurika y’Epfo, Congo Brazaville, Djibouti, Mauritania, Burundi, Zimbabwe, Mali, Senegal, Angola, Tchad, Algeria, Cape Vert, Repubulika ya Centrafrique na Burkina Faso n’abandi aho umwaka ushize u Rwanda rwahagarariwe na Umutoniwase Linda waje mu bakobwa icumi ba mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa