skol
fortebet

Sinigeze mbyarana na Kanyombya-Nyinawambogo Yashyize hanze Ukuri- [VIDEO]

Yanditswe: Sunday 06, Oct 2019

Sponsored Ad

Mu minsi yashize nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hacicikanye inkuru ko Mukanyandwi Alphonsine wamamaye nka Nyinawambogo muri Firime ko mu bana afite hashobora kuba harimo Uwo yabyaranye na Kayitankore Ndjoli, benshi bazi ku izina rya Kanyombya. Nyinawambogo wavuzweho kubyarana na Kanyombya
Aya makuru ubwo yavugwaga Kanyombya yagiye abihakana kenshi ko atari byo ndetse ko atakundana na Nyinawambogo.Mu kiganiro yigeze kugirana na Flash Tv umunyamakuru yamubajije iby’umubano wihariye (...)

Sponsored Ad

Mu minsi yashize nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hacicikanye inkuru ko Mukanyandwi Alphonsine wamamaye nka Nyinawambogo muri Firime ko mu bana afite hashobora kuba harimo Uwo yabyaranye na Kayitankore Ndjoli, benshi bazi ku izina rya Kanyombya.

Nyinawambogo wavuzweho kubyarana na Kanyombya

Aya makuru ubwo yavugwaga Kanyombya yagiye abihakana kenshi ko atari byo ndetse ko atakundana na Nyinawambogo.Mu kiganiro yigeze kugirana na Flash Tv umunyamakuru yamubajije iby’umubano wihariye wavugwaga hagati ye na Nyinawambogo, maze Kanyombya amusubizanya uburakari bukomeye ko Nta nzovu yarongora Urushishi.

Ati"Yewe Azashake abo bari mu rwego rumwe njye sindi mu rwego rumwe nawe, ariko reka nkubaze, hari inzovu wabonye yarongoye urushishi?"

Ibi ntago byahagarariye aho,ahubwo abantu bakomeje kubivugaho na cyane cyane ko uyu Nyinawambogo atabonekaga ngo abe yakura abantu mu rungabangabo.

Mu kiganiro kihariye uyu Mukanyandwi Alphonsine uzwi nka Nyinawambogo yagiranye na DC TV RWANDA yashyize ukuri ahagaragara ko atigeze abyarana na Kanyombya ko ahubwo abantu babonaga umubano wabo bagatekereza ko baba banakundana n’kumugabo n’Umugore.

Ati"Ngewe na mbere yuko nkinana Firimi na Kanyombya twari inshuti. Ntago twamenyaniye muri Firm gusa, ahubwo ubwo abantu babona uwo mubano bagatekereza ko twaba tunakundana.Naho ibyo kubyarana byo rwose sibyo habe namba"

Nyinawambogo kandi yahishuye aho amaze iminsi ahugiye nibyo yarahugiyemo nkuko muri bubisange mukiganiro yagiranye na DC TV RWANDA hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa