skol
fortebet

Skol Lager mu isura nshya iteye ubwuzu[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwamuritse isura nshya y’imwe mu binyobwa byayo ‘Skol Lager’. Iyi nzoga iri mu za mbere uru ruganda rwakoze, bayihinduriye icupa ndetse n’ibiba bitatse icupa inyuma ariko umwimerere ntiwahindutse.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 nibwo uru ruganda rwamuritse icupa rishya rya Skol Lager, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Kicukiro mu kabari kazwi nka +250.

Abakozi bo mu ishami rishinzwe kwamamaza muri Skol Brewery Ltd bafashe ifoto y
urwibutso n’abanyarwenya bagiye gufatanya muri ubu bukangurambaga bwo kwamamaza Skol Lager mu isura nshya.


Benurugo Kayihura Emilienne ushinzwe kumenyekanisha Skol Lager, yavuze ko bahisemo guhindura isura y’iyi nzoga kugirango irusheho gutera ubwuzu abayireba.

Ati “SKOL ikintu twakoze ni uguhindura isura ya SKOL Lager. Ni ikinyobwa kimaze igihe ku isoko. Twayihaye ishusho nshya ku buryo umuntu wese uyirebye abona ari inzoga iteye ubwuzu. Ntabwo ari SKOL Lager nshya twashyize ku isoko ahubwo ni ikinyobwa gisanzwe twahinduye ishusho ry’ibigaragara ku icupa.”

Paul Norris ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya SKOL muri Afurika yavuze ko imbaraga bakomeza kuzongera mu gutuma bahaza isoko banashimisha abakiliya

Muri gahunda yo gukomeza kuryohereza abakiliya b’ibinyobwa bya SKOL, uru ruganda rwanatangije gahunda yo kujya bakorana n’abanyarwenya batandukanye bakajya basanga abakiliya babo mu tubari dutandukanye bakabasusurutsa ku buntu baninywera kuri Skol Lager.

Mu gutangiza iyi gahunda, abanyarwenya batandukanye barimo Babu, Michael Sengazi, Kibonke, Joshua, 5K n’abandi, basusurukije abakunzi ba Skol n’abandi bari mu kabari ka +250 mu nzenya zitandukanye.


Uhereye iburyo ni Paul Norris ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya SKOL muri Afurika, Benurugo Emmilienne na Anitha Haguma ushinzwe kwamamaza muri Skol


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa