skol
fortebet

Subika Isabukuru yawe niba yarabaye mu gihe cya Guma Murugo Skol izagufashe kuyizihiza utubari ni dufungura

Yanditswe: Tuesday 18, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Igikorwa cyo kwiyandikisha muri gahunda ya “Postpone your birthday and celebrate it when bars reopen” cya teguwe na SKOL BREWERY LTD kirakomeje guhera mu kwezi gushize kwa Nyakanga.
Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL BREWERY LTD, rwatangije uburyo bwo gufasha abantu batabonye uko bizihiza amasabukuru yabo y’amavuko bitewe n’uko yahuriranye na gahunda ya Guma mu rugo yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Iyi gahunda yiswe "Imura isabukuru yawe tugufashe kuyizihiza utubari (...)

Sponsored Ad

Igikorwa cyo kwiyandikisha muri gahunda ya “Postpone your birthday and celebrate it when bars reopen” cya teguwe na SKOL BREWERY LTD kirakomeje guhera mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL BREWERY LTD, rwatangije uburyo bwo gufasha abantu batabonye uko bizihiza amasabukuru yabo y’amavuko bitewe n’uko yahuriranye na gahunda ya Guma mu rugo yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Iyi gahunda yiswe "Imura isabukuru yawe tugufashe kuyizihiza utubari twafunguwe" (Postpone your birthday and celebrate it when bars reopen), igamije gufasha abantu kuzizihiza amasabukuru yabo y’amavuko babifashijwemo n’uruganda rwa Skol ubwo utubari tuzaba twongeye gukomorerwa.

Dj Toxxyk wamamaye mu kuvanga imiziki n’umuhanzi w’injyana ya Hip Hop, B Threy, bombi bari bafite isabukuru y’amavuko mu kwezi gushize, ariko bahisemo gusubika ibi birori kugira ngo bazafashwe na SKOL kubyizihiza mu minsi iri imbere ubwo utubari tuzaba dufunguye abantu benshi bemerewe guhura.

Umunyamakuru w’imikino Imfurayacu Jean Luc ukorera B&B FM- Umwezi, ni umwe mu bitabiriye iyi gahunda nubwo asanzwe yizihiza isabukuru y’amavuko mu Ukuboza, ariko yiteguye kwifatanya nabandi ku kwizihiza ibirori mu igihe utubari tuzaba dufunguye.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim uzwi nka Kenzman, yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda yashyizweho kuko ubwo utubari tuzaba twongeye gufungurwa, hazaba hakenewe gusubukura umubano mwiza n’abakiriya babo.

Ni muri urwo rwego batangije ubukangurambaga, aho abazaba baragize isabukuru mu gihe cya Guma mu rugo ubwo kwinezeza cyangwa guhura abantu ari benshi bitari byemewe, noneho bazahabwa amahirwe yo kuyizihiza bisanzuye.
Kenzman yasobanuye ko abatarabashije kwizihiza isabukuru zabo bitewe na gahunda ya Guma mu Rugo, babashyiriyeho urubuga rwo kwiyandikishaho aho bashobora kubikora banyuze hano https://skolbrewery.typeform.com/to/Pm1CHd

Kwiyandikisha byatangiye tariki 14 Nyakanga 2020, bikaba bigikomeje kugeza igihe utubari tuzongera gukomorerwa.

Yagize ati “Gahunda yari ukugeza ku wa 31 Nyakanga, ariko ubu dukomeje kwakira abiyandikisha mu gihe utubari tutarakomorerwa. Kubera ko ku myirondoro yabo bayishyira ku rubuga, tubasaba no gushyiraho aho batuye na nimero. Tuzakora urutonde tugendeye ku turere batuyemo, hanyuma tujye twohereza amazina yabo ku kabari ka SKOL.”

Yavuze ko akabari ka SKOL ariko kazajya kagena umunsi wo gufasha abakiliya batoranyijwe kumenya umunsi bazizihizaho isabukuru yabo.

Ati “Uhagarariye akabari muri ako karere niba ahafite abantu 50 azabagabanya iminsi. Buri muntu azajya azana n’inshuti ze eshanu ku kabari ka Skol yahisemo muri ako karere niba hari twinshi, hanyuma tumufashe kwizihiza isabukuru ye.”

Tuyishime yavuze ko kandi ntawe uzabangamirwa n’umunsi bamupangiye kuko bazapanga gahunda y’iyo minsi umukiliya abigizemo uruhare.

Ku buyobozi bwa SKOL, buvuga ko icyo ari igikorwa kigamije guha ikaze abakunzi b’ibicuruzwa byabo.

Yagize ati “Biba byiza iyo ufashe umukiliya wawe ukwizera, mwabanye mu bihe byiza, ukamwereka ko no mu bihe bibi umuri hafi.”

Skol iri ku rwego rwo kwenga ibinyobwa bifite ingano ya hegitolitiro ibihumbi 500 ku mwaka. Isanzwe ikora ibinyobwa bitandukanye birimo Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Panache Lemon byose biboneka hirya no hino mu gihugu ku giciro cyiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa