skol
fortebet

Sunny uvuga ko ari Umudivantiste yemeje ko azakomeza kwifotoza yambaye ubusa kuko aribyo ashoboye

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Ingabire Sunlight uzwi nka Sunny wemera ko asengera mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa 7, yatangaje ko atazigera areka kwifotoza yambaye ubusa kuko ngo nta dipoloma afite ndetse ngo nibyo ashoboye.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo kungola yakoranye na Bruce Melody,yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko ari umudivantisite ariko atazigera areka kwifotoza yambaye ubusa kuko aba ari mu kazi ka muziki.

Mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Property’,Sunny yashyize hanze ifoto yambaye ikariso gusa mu gihe hejuru nta kintu yari yikinze uretse utuntu yashyize ku moko z’amabere ye.Sunny yemeje ko azemera indirimbo ze zigahagarikwa ariko ntareke kwambara uko ashaka.

Yagize ati “Nditeguye, ntabwo ari uko ntazi ko indirimbo zanjye bazazica, ngomba kubikora.Kuko niko kazi kanjye. Njye ntabwo nize, nta diplome mfite, nta kazi nteze kuzabona. Biriya nibyo nshoboye, niwo murimo nshoboye, ni wo nzi reka ngukore. Ntabwo nishe umuco. Njye nzi u Rwanda kandi umuco warwo ndawubaha,ninkora ubukwe bwanjye,umukobwa agomba gukenyera akambara,tukanywa ubuseke bukaza,uwo niwo muco.”

Sunny yatangaje ko azakora ubukwe mu mwaka wa 2020, n’Umunya-Thailand basanzwe babana.



Sunny ngo ntazigera areka kwifotoza yambaye ubusa

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari uyu wenyine ukora ibyo Imana itubuza kandi asenga.Aba Stars bakora ibintu byinshi Imana itubuza mu rwego rwo gushaka "ifaranga".Imana ntacyo ibabwiye.Ni bangahe se bavuga ko "baririmba indirimbo z’Imana",nyamara bagakora ibyo itubuza?Ni hafi ya bose.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

    PI hahahah

    biragoye ariko jyenizera nezako ibyariko arakora ataho bihuriye n’itorero ariko namahitamo ye.

    @ Gatare, Muvandimwe nkunda Imana kandi ndanasenga, aliko Comment zawe ujye uzitanga uzirikana ko hano uzitangira atari mu rusengero cg Kiriziya, Umaze igihe kirekire ushaka gukoresha uru rubuga nk’aho ari urusengero bavugiramo Verse biblique. Oya rwose hari icyo wiyibagiza. Hano hari benshi batemera bible,kandi sibyiza guhatira umuntu icyo adashaka.Ese uramutse uzanye imirongo yo muri bible , Umusiramu akahavugira korowani, uwo kwa Ryangombe akazana ibye, urabona byaba bimeze neza? Niba ushaka Comment biblique, hari aho kubivugira. Njyewe ukubwira ndasenga ,Aliko tube nk’inuma tutagira amahugu. Uwo dukorera yaravuze ngo:"UWEMERA" mumubatize,sibyiza kubatiza UTEMERA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa