skol
fortebet

Tanasha Dona yatangaje ko Diamond Platnumz yamwibye umugono amutera inda

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukunzi wa Diamond,Tanasha Dona yatangaje ko uyu muhanzi yamuteye inda amutunguye nubwo bamaze igihe kinini bakundana urukundo rwimbitse.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uherutse nawe kwinjira mu muziki ashyira hanze indirimbo yitwa Radio,yatangarije kuri Instagram ye ko yatunguwe no guterwa inda n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Yagize ati “Amezi arindwi arashize ntwite, harabura abiri ngo mbyare. Ngomba kuvuga ko byabaye vuba kandi ntabiteganyije, mbere numvaga ntiteguye ariko uko iminsi ishira numva nakiriye umugisha uvuye ku Mana.”

Kuwa 7 Nyakanga 2019 nibwo umuhanzi Diamond Platnumz yatangarije mu birori by’impurirane by’isabukuru y’amavuko y’umubyeyi we Sandra Sanura n’umukunzi we Tanasha Donna ko yiteguye kubyarana na Tanasha umwana wa Kane.

Tanasha na Diamond bashyize ku mugaragaro ko bakundana mu Ukwakira 2018,nyuma y’amezi make uyu muhanzi w’icyamamare atandukanye n’uwari umukunzi we Zari babyaranye abana 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa