Tanasha umukunzi w’Imena wa Diamond yateje imvururu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ifoto yambaye ubusa agaragaza inda atwite y’imvutsi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 12 August 2019 Yasuwe: 9749

Tanasha Donna Oketch umukunzi w’imena w’umuhanzi Diamond Platnumz, witegura kwibaruka imfura ye n’uyu muhanzi yifotoje ifoto itavuzweho rumwe aho yagaragazaga inda atwite yambaye ubusa.

Mu kwezi gushize uyu mukobwa aherutse gutangaza ko byabanje kumugora kwakira ko atitwe kuko byabaye bisa n’bimutunguye, gusa ngo na none ntiyagombaga gukomeza kubihisha ari nayo mpamvu we na Diamond bahisemo kubitangaza.

Mu gihe abura ukwezi kumwe gusa ngo yibaruke imfura ye na Diamond, Tanasha yatunguye abantu ashyira ifoto igaragaza imiterere y’inda ye yambaye ubusa, ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Iyi foto kuyishyira kuri Instagram bisa nk’aho ari ibintu we Diamond bari bateguye, kuko yaherekejwe n’amagambo ashimira Diamond ku bantu yamwoherereje kumusura iwe mu rugo ndetse ko ari nabo batumye iyo ifoto ifotorwa.

Iyi foto ikaba itavuzweho rumwe na bose aho bamwe bavuga ko bitari bikwiye, ni mu gihe abandi bamushimiye ndetse bakamwifuriza kubyara neza.

Uyu mwana ugiye kuvuka azaba ari uwa mbere Tanasha abyaye, mu gihe azaba ari uwa kane ku ruhande rw’abana ba Diamond bazwi, nyuma y’abana babiri yabyaranye na Zari Hassan ndetse n’undi umwe yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Mu minsi ishize Diamond yatangaje ko hari umwana w’umukobwa afite ariko ataracaho iryera.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Ese mwabonye ukuntu abagore n’abakobwa basigaye barushanwa kwambara ubusa berekana inda batwite?Ngo ni ibigezweho da!! Ibi byerekana ya minsi y’imperuka ivugwa muli bible.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.

    6 days ago

Inzindi nkuru

Imyambarire ya Igisupusupu yaraye itunguye benshi[AMAFOTO]

Impano ni kimwe mu bintu bikundwa n’abatari bake kandi ngo impano izamuka mu...
18 August 2019 Yasuwe: 4835 0

Abasore b’ibigango bagize itsinda rya B-KGL bari barindiye umutekano Diamond...

Abasore b’ibigango bagize itsinda rya B-KGL batangaje benshi kubera...
18 August 2019 Yasuwe: 4471 0

Miss Agasaro umugore w’umuraperi Riderman yavuze uburyo hari ibigerageza...

Uyu mugore Agasaro , ni rimwe na rimwe yandika ku mbuga nkoranyambaga...
17 August 2019 Yasuwe: 4592 0

Diamond yavuze ku bivugwa ko yatandukanye na Harmonize

Naseeb Abdul Juma wamamaye cyane muri muzika yo mu karere k’iburasirazuba...
17 August 2019 Yasuwe: 2354 1

Diamond yavuze ku rukundo rwe n’umunyarwandakazi Shaddy Boo wamamaye ku...

Umuhanzi Diamond Platnumz wageze mu Rwanda muri iki gitondo mbere y’uko...
16 August 2019 Yasuwe: 4485 3

Yahitanywe no gukora imibonano mpuzabitsina n’ingufu nyinshi...

Abaturage bo mu gace ka Uasin Gishu ko mu gihugu cya Kenya baherutse...
16 August 2019 Yasuwe: 4252 1