skol
fortebet

Tanasha Donna umukunzi wa Diamond agiye kujya kwibagisha ikibuno

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Tanasha Donna uri mu rukundo na Diamond Platnumz akaba agiye no kumubyarira umwana agiye kwiyongeresha ikibuno cye ngo kuko abona icyo afite kitamuhagije.

Sponsored Ad

Umukunzi wa Diamond Platnumz Tanasha Donna yatangaje ko ashaka kwibagisha yongera ikibuno mu gihe cya vuba.

Tanasha uri hafi kwibaruka umwana wa mbere na Diamond yahishuye ko imitere ye atayishimiye bityo kwongera ikibuno biri mu ndoto ze.

Avuga ko ateganya kujya kwiyongeresha ikibuno cye umwaka utaha muri 2020 mu rwego rwo kugera ku ndoto ze zo kugira ikibuno yifuza.

Anyuze ku rubuga rwa Instagram niho yahishuye ko agiye kwibagisha yongera ubwiza we abona yabuze kubera ingano y’ikibuno we yifuza kugira akagira imitere yisumbuyeho.

Ati “Nibyo nabwo nkunda umubiri wanjye.Ntabwo nkunda inyuma hanjye [Ikibuno]…nta nicyo mfite.Ndaza kwibagisha umwaka utaha [2020].”

Diamond ubwo yageraga mu Rwanda aje mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival yatangaje ko biteguye kwibaruka umwana w’umuhungu mu kwezi kuri imbere.

Tanasha Donna yagiye mu rukundo na n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana hagati y’uyu muhanzi na Zari bari bamaze igihe babana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa