skol
fortebet

Tanasha uherutse gushinja Diamond ivanguraruhu yagaragaje uburyo amushigikiye mu muziki

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Ibitangazamakuru byo muri Tanzanie biheruka kuvuga ko Tanasha Donna mu minsi ishize yashinje ivanguraruhu uwahoze ari umukunzi we ndetse akaba na se w’umwana we witwa Junior Naseeb yagaragaye mu bikorwa byo gushyikira umuziki we mu ndirimbo shya.

Sponsored Ad

Nubwo byatunguye abantu byagaragaye ko Tanasha Donna ashyigikiye Diamond Platnumz nubwo yari aheruka kugaragara avuga ko ari umuntu urangwa n’ivanguraruhu rikabije.

Yafashe umwishywa we maze amushyira hanze arimo kubyina indirimbo nshya Quarantine y’umuhanzi Diamond Platnumz afatanije n’abahanzi batandukanye bo mu nzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi barimo umukoresha wayo, Zuchu,Lava Lava, Queen Darleen, Rayvanny na Mbosso.

Si uyu mugore wa Diamond Platnumz gusa wamushyigikiye kuko n’undi witwa Zari Hassan babyaranye abana babiri barimo Tiffah Dangote na Prince Nillah nawe yagaragaje neza ko ashyigikiye umuziki w’umuhanzi Diamond Platnumz bakundanye bakaza no gutandukana mu myaka ibiri ishize.

Tanasha Donna na Diamond Platnumz baherukaga gushwana mu gihe bari bamaze iminsi mike babyaranye umwana w’umuhungu witwa Junior Naseeb aho Mama w’uyu mwana yagiye avuga nabi umugabo we ndetse na nyirabukwe avuga ko aribo babaye intandaro yo gushwana kwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa