skol
fortebet

Tanasha yababajwe bikomeye n’ubwiyandarike umukobwa w’inshuti ye magara yagaragaje mu mashusho ya Diamond

Yanditswe: Monday 09, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wakoresheje muri Video ya Jeje ivugwa cyane ko yaba iri mu byateje amacakubiri hagati ya Diamond Platnumz na Tanasha Donna avuga ko adakunda icyamamare Diamond ... "Ariko ku rukundo, sinshaka inkweto nabonye", Malaika yemeje.

Sponsored Ad

Diamond Platnumz na Tanasha Donna bafite ibibazo bikomeye kubijyanye n’ubuzima bwabo bw’urukundo.Diamond Platnumz ari kuzenguruka ibihugu bigize umugabane wa Europe akora ibitaramo bizamara ukwezi kurenga.

Iyi ishobora kuba imwe mu mpamvu zatumye Tanasha asubira i Nairobi, ariko ubu Diamond Platnumz yagendanaga n’umukobwa wakoreshejwe mu mashusho ya Jeje.Uyu mukobwa w’umunyamidelikazi, umuririmbyi n’umubyinnyi wabigize umwuga wo muri Australia azamarana igihe kirenga ukwezi azengurukana na Diamond u Burayi, nta kindi Tanasha yagombaga gukora nk’umuntu babyaranye atari ukwitera umwitero maze akisubirira muri Kenya.

Diamond n’uyu mukobwa witwa Malaika bafashe umwanya wo kwishimira igikorwa bafatanyije nyuma yo gufata amashusho ya Jeje muri Zanzibar ukwezi gushize,niko guhitamo ko bazengurukana u Burayi bwose mu bitaramo ahafite.

Malaika yabaye inshuti magara na Tanasha kuko bombi bagiranaga ibiganiro byiza ku mbuga nkoranyambaga zabo, ariko mu buryo butunguranye, ntibongeye kubonana imbonankubone nyuma y’igitekerezo Tanasha Donna yavuze ku mashusho ya Jeje.

Muri iki gitekerezo, Tanasha yavuze ko iyi videwo ari ubwiyandarike hifashishijwe Malaika umukobwa w’inshuti ye magara, nubwo abandi batekereje ko afite ishyari gusa dore ko Malaika, umubyinnyi wabigize umwuga yigaragaje neza muri iyi videwo ya Jeje kurusha Tanasha uko yigaragaje muri videwo ya Gere.

Malaika uzwi nka Vixen ubyina nkuwasinze mu rukundo yemeje muri imwe mu nyandiko ye ko adakundana na Diamond Platnumz.ati "Icyangombwa ni ubuzima no gushimira, ntabwo napfuye ... Ariko kubyerekeye urukundo, sinshaka inkweto nabonye."

Mu mezi abiri ashize, umunyamideli wagenze cyane,mu ho yagiye hagati ya Kenya na Tanzaniya, avuga ko yakundaga Tanzaniya,cyane cyane Zanzibar aho amashusho ya Jeje yafatiwe nkuko abivuga.

"Nagiye i Dar Es Salaam,hashize iminsi ibiri (22 Mutarama) ngiye muri Tanzania kandi sinshobora gusobanura uburyo nshimishijwe no kuba ndi hano. Ndumva imbaraga muri buri gice cy’umubiri wanjye. Papa yahoraga ambwira ko ubaha izina ryawe. uzabona inzira ... "

"Nta magambo agaragaza uburyo buri wese yanteye kumva muri Tanzaniya, urukundo rwinshi na buri wese."

Aya ni amwe mu magambo Malaika yagiye avuga kuri Tanzania.

"Natekerezaga ko ndi umugore wo mu rugo mwiza ariko mu byukuri ndumuhanga wo kwifotoza ...Kubyina ni igisobanuro gikomeye kuri njye ..."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa