skol
fortebet

Tanasha yashwanye na Diamond nyuma yo kumufatana n’undi mukobwa muri Kenya

Yanditswe: Friday 07, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Ku mbugankoranyambaga zitandukanye muri Tanzania, hakomeje gucicikana amakuru agaragaza ko umubano w’umuhanzi Diamond Platnumz n’umukunzi we w’umunyakenya Tanasha Donna Oketch ukomeje kugana habi.

Sponsored Ad

Ibi byabaye nyuma y’uko Tanasha we ubwe yaguye gitumo agafatana umugabo we undi mukobwa ubwe yari yitabiriye igitaramo yari yateguye mu gihugu cya Kenya bikarangira Diamond atakigaragayemo kubera intenganya bagiranye zakomotse kuri iyo mpamvu.

Amakuru avuga ko Tanasha Donna uherutse kurekura mu maboko ye akazi k’itangazamakuru yari asanzwe akora kuri Radio yo muri Kenya izwi nka NRG, ubu yari afite gahunda yo kwita ku muziki we amaze igihe gito yinjiyemo ari nayo mpamvu yari yateguye icyo gitaramo yagombaga no kumurikiramo indirimbo ze zizaba ziri muri Alubumu ye ya mbere.

Mu bahanzi byari byitezwe ko bitabira iki gitaramo harimo n’umukunzi we Diamond Platnumz, gusa ku munota wa nyuma uyu muhanzi wari wageze no muri Kenya aho iki gitaramo cyabereye, abinyujije kuri Instagram yahise atangaza ko atakitabiriye iki gitaramo cy’umukunzi we bitewe n’impmavu zihutirwa z’umuryango agiye kwitaho.

Nk’uko ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kibitangaza, kivuga ko uyu mugabo yaba yarafashe umwanzuro wo gusubira muri Tanzania nyuma y’uko yari amaze gutongana na Tanasha wari umaze kumufatana n’undi mukobwa.

Tanasha akimara gufata Diamond Platnumz bahise bashwana batangira gutongana ari na byo byatumye Diamond afata umwanzuro wo guhita yisubirira muri Tanzania akareka Tanasha agakomeza n’igitaramo cye.

Mbosso ubarizwa muri Wasafi na we wari wazanye na Diamond, ntiyagaragaye muri iki gitaramo, amakuru nk’uko yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ngo ni uko na we yahise asubiranayo na Diamond.

Mbere byari byatangajwe ko Diamond yasubiye iwabo mu rwego rwo kujya kwifatanya n’umuryango we mu isabukuru ya mushiki we, Esma.

Diamond n’umukunzi we Tanasha Donna bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.

Kugeza ubu ibikomeje kugaragara muri uyu muryango, Tanasha yabibwiwe ku ikubitiro na bamwe mu bagore Diamond yatandukanye na bo, bamubwira ko nawe azahemukirwa kuko ntacyo arusha abananiranywe nawe.

Diamond Platnumz yakunze kumvikana mu nkundi za hato na hato ariko ntizirambe kabone n’ubwo bamwe mu batandukanye na we barimo Zari Hassan na Hamisa Mobeto bose baciye ukubiri bamaze kumubyarira.

Zari Hassan wamenyekanye cyane nk’umugore we w’imena batandukanye bamaze kubyarana abana babiri, mu gihe Hamisa Mobeto wamukurikiye yagiye amaze kumubyarira rimwe. Nyuma y’aba bombi hakurikiyeho Tanasha Donna umaze kumubyarira rimwe gusa kugeza ubu baracyari kumwe n’ubwo ibyabo byatangiye kunugwanugwaho ikibazo.

Ibitekerezo

  • Ariko ubundi abakobwa beza gutya Uyu mutwa abakurahe ? ubundi yirirwa abahemukira babona batarayobye koko ? birababaje

    Kimwe n’abandi ba Stars,uyu muhungu akabije ubusambanyi.Biterwa nuko abakobwa bakunda abakire.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa