startimes
startimes

Tanasha yavuze ku kuba Diamond ngo yaramutanye n’umwana aherutse kubyara

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 September 2019 Yasuwe: 14622

Umunyamakuru Tanasha Dona usanzwe ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, yabeshyuje ibitangazamakuru biheruka gutangaza inkuru ivuga ko Diamond yamutanye umwana baheruka kubyarana.


Sponsored Ad


Mu minsi ishize nib wo hakwirakwiye inkuru ivuga ko uyu mugore na Diamond bibarutse. Ni inkuru yasamiwe jehuru n’ibinyamakuru bitandukanye byandika ku myidagaduro.

Gusa ikiriho ni uko Diamond na Tanasha we batigeze bashyira ku karubanda inkuru y’uyu mwana cyangwa ngo bemeze ko bamwibarutse. Ibi byatumye ibinyamakuru bitandukanye bitangira gutangaza ibihuha bitandukanye kuri Diamond n’umukunzi we.

Bimwe mu bitangazamakuru byandikira kuri Internet byanditse ko Diamond yataye Tanasha n’umwana we, bijyanye n’uko yari ahugiye mu bitaramo bya Wasafi Festival 2019 byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu cya Tanzania.

Abanditse izi nkuru bagenderaga ku magambo yavuzwe na Zari wigeze kubanaho na Diamond nk’umugabo n’umugore, y’uko Tanasha atazatinda kubona ko Diamond ari umuhemu.

Tanasha abinyujije mu butumwa butandukanye yanyujije kuri Instagram, yabwiye abanditse ziriya nkuru ko ubuzima bwe bumeze neza cyane.

Ati” Umugore ntabwo ashobora kugira ubuzima bwe bwite hatariho ibinyamakuru binini n’ibito bihimba inkuru z’ibinyoma byambaye ubusa 100%…urebye ibintu bibi bandika ku mwana wanjye bagambiriye gukomeza ibintu, wibaza icyateye iyi si…Ndashima Imana kubera ko nyuma y’ibi byose meze neza.”

Muri Nyakanga uyu mwaka nib wo Diamond na Tanasha bahishuye ko bateganya kwibaruka umwana wa kane w’uyu muhanzi, dore ko afite babiri yabyaranye na Zari n’undi yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Harmonize yasebeje uwahoze ari umukunzi we ahishura n’uburyo yari yaremereye...

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi mukuru wa Konde Music Worldwide,...
11 August 2020 Yasuwe: 2136 0

Umuhanzikazi wo muri Uganda Jackie Chandiru bwa mbere yahishuye uburyo...

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Jackie Chandiru uzwi ku izina...
11 August 2020 Yasuwe: 1154 0

ShaddyBoo yagaragaje agahinda gakomeye yatewe na Polisi y’u Rwanda yinjiye...

Kuri iki cyumweru Tariki 9 nzeri 2020 Mbabazi Shadia uzwi nka (Shaddy Boo)...
10 August 2020 Yasuwe: 9083 2

Bruce Melody yihakanye ibyo kumenyekanisha muzika ya The Ben

Bruce Melody yahakanye ibyo gusinyisha umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka...
10 August 2020 Yasuwe: 700 0

Corazon Kwamboka wamenyekaniye mu gusakaza amafoto y’ubwambure bwe...

Corazon Kwamboka umukobwa wamamaye cyane ku mbugankoranyambaga kubera...
10 August 2020 Yasuwe: 2451 0

Mukuru wa Mariah Carey yaiyanye nyina mu rukiko amushinja kumushora mu...

Alison Carey, mukuru w’umuhanzikazi w’icyamamare Mariah Carey, yagejeje...
10 August 2020 Yasuwe: 1217 1