skol
fortebet

Teta Diana agiye gukusanya amafaranga yo kugurira Mitiweri abatishoboye 5000

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Teta Diana agiye gukorera igitaramo i Geneva mu Busuwisi, amafaranga azakivamo akazagurira mitiweri Abanyarwanda 5000 batishoboye.
Teta Diana ubarizwa ku mugabane w’Uburayi avuga ko icyo gitaramo azagikora ku itariki ya 26 Gicurasi 2017.
Muri video ngufi yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, ahamagararira abatuye umujyi wa Geneva n’ahandi kuzitabira icyo gitaramo.
Agira ati “Nishimiye cyane kubatumira, muzaze muri benshi, Ni igitaramo kizaba kigamije gufasha ububare w’abantu 5000 (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Teta Diana agiye gukorera igitaramo i Geneva mu Busuwisi, amafaranga azakivamo akazagurira mitiweri Abanyarwanda 5000 batishoboye.

Teta Diana ubarizwa ku mugabane w’Uburayi avuga ko icyo gitaramo azagikora ku itariki ya 26 Gicurasi 2017.

Muri video ngufi yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, ahamagararira abatuye umujyi wa Geneva n’ahandi kuzitabira icyo gitaramo.

Agira ati “Nishimiye cyane kubatumira, muzaze muri benshi, Ni igitaramo kizaba kigamije gufasha ububare w’abantu 5000 mu Rwanda badafite ubushobozi bwo kwigurira ubwisungane mu kwivuza (mitiweri). Muzaze muri benshi tukigire igikorwa cyacu, tubigereho.”

Akomeza avuga ko muri icyo gitaramo azaririmba mu buryo bwa “Live”. Ikindi kandi ngo muri icyo gitaramo nibwo azaririmba bwa mbere indirimbo ziri ku muzingo w’indirimbo ari gutegura witwa “Iwanyu”.

Teta Diana umaze igihe kigera ku mwaka mu Burayi, arateganya kugaruka mu Rwanda. Kuri ubu ahugiye mu gutegura uwo muzingo w’indirimbo ze, uzaba uriho indirimbo 13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa