skol
startimes

The Ben ahanganye na Diamond, Eddy Kenzo na Ray Vanny mubihembo bitangirwa muri Amerika,yavuze ko akwiriye Intsinzi kuko uyu mwaka yakoze cyane

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 15 September 2020 Yasuwe: 3567

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni we muhanzi nyarwanda umwe uri ku rutonde rw’abahatanira ibihembo mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika byitwa AFRIMMA 2020. Kuri urwo rutonde kandi hariho umubyinnyi Sherry Silver uba i London mu Bwongereza ufite inkomoko mu Rwanda.


The Ben ari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Afurika y’Iburasirazuba aho ahatana n’abandi bahanzi batandukanye bafite ibihembo mpuzamahanga birimo na BET Award.

The Ben yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gutsindira iki gihembo kuri iyi nshuro. Ati “Buri gihe iyo nshyizwe mu bahatanira ibihembo mpuzamahanga nk’ibi biranshimisha kuko biha agaciro abahanzi nyarwanda ariko uyu mwaka dukwiriye intsinzi kuko twarakoze bigaragara nk’Abanyarwanda. Ndifuza ko umunsi umwe tuzabona abandi bahanzi barenze umwe mu bihembo nk’ibi bya AFRIMMA bahagarariye u Rwanda mu bice byinshi kuko impano hano iwacu turazifite.”

The Ben mu cyiciro arimo mu bihembo bya AFRIMMA kizahabwa umuhanzi w’umugabo mwiza kurusha abandi muri Afurika y’Iburasirazuba arahatana n’abahanzi bose hamwe 10 barimo Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, Rayvanny wo muri Tanzaniya, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Khaligraph Jones wo muri Kenya, Gilda Kasso wo muri Ethiopia, Mbosso wo muri Tanzaniya ndetse na Alikiba wo muri Tanzaniya.

Ibi bihembo bya AFRIMMA isobanura African Music Magazine Award mu magambo arambuye bizatangwa mu birori bitegerejwe ku itariki 15 Ugushyingo i Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Umwaka ushize u Rwanda rwari ruhagariwe na The Ben, Knowless Butera ndetse na Sherry Silver.

Ibi bihembo bitangwa mu rwego rwo kwishimira umuziki nyafurika mu bwoko bwa Afrobeat, Bongo, Funana n’ubundi bwoko bw’injyana y’umuziki ukomoka muri Afurika, bigatangwa n’Abanyafurika baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukire Putin Kabalu yerekanye inkumi ashobora kuba yarasimbuje Miss...

Umuherwe wo muri RDC witwa Putin Kabalu uzwi cyane kubera urukundo yari...
20 January 2021 Yasuwe: 3059 0

Diamond yamaze gushyira impinduka ku mazina ye

Kugeza ubu, amazina bwite y’umuhanzi Diamond yamaze guhinduka, tugendeye ku...
19 January 2021 Yasuwe: 4668 0

Abagore bubatse bakwiriye gutinya bagenzi babo bavugana n’abagabo babo...

Blessing Okoro wo muri Nigeria, impuguke mu by’imibanire y’abashakanye akaba...
19 January 2021 Yasuwe: 4692 0

Juliet wakundanaga n’umunyarwenya Eric Omondi yavuze ko atarigukomeza...

Chantal Juliet Grazioli umukobwa w’umutaliyanikazi ufite n’ubwenegihugu bwa...
18 January 2021 Yasuwe: 6448 0

Abagore bubatse ngo bagakwiye kujya bashimira inshoreke kuko arizo zituma...

Umugore wo muri Nigeria uzwiho kuba inzobere mu myubakire cyangwa imibanire...
17 January 2021 Yasuwe: 8546 0

Mama wa Diamond yagaragaje Papa w’uyu muhanzi utandukanye nuwo abenshi bari...

Ubu inkuru irikuvugwa cyane mugihugu cya Tanzania ni uko umuhanzi na Naseeb...
16 January 2021 Yasuwe: 7999 0