skol
fortebet

The Ben na Miss Uwicyeza Pamella afata nka mushiki we basohokanye muri Hoteli iri ku kiyaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gihe hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru ko Miss Pamella Uwicyeza yaba atwite inda ya The Ben, aba bombi bagiye kuruhukira ku Kiyaga cya Muhazi aho baraye muri imwe muri Hotel zigikikije.

Sponsored Ad

Ku munsi wo ku cyumweru tariki 9 Kanama, Miss Pamella akaba ariwe watangiye apostinga ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho atandukanye ari mu modoka avuga ko agiye gutembera ku kiyaga cya Muhazi.

Nkuko mubibona ku ifoto Amataratara aba bombi bambaye ni amwe kuko Pamella yagiye ayambaye,na The Ben nawe yifotoza ariwe uyambaye bageze kuri iyi Hoteli

Muri ayo mashusho akaba yari yakoze uko ashoboye yirinda kwerekana umuntu bari kumwe aho yasoje yinjiye muri Hotel yitwa Vintage Cotage iri ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, gusa nyuma umuhanzi The Ben akaba yaje kwivamo nk’inopfu aho mugitondo cyo kuwa mbere yaramutse nawe apostinga amashusho ari kuri Vintage Cottage Hotel ndetse yambaye na Lunette Miss Pamella yari yagiye yambaye.

Ndacyeka iyi foto nayo iza isobanura byose

Nyuma y’amashusho aba bombi bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bikaba byagaragaje ko ari nta kabuza Miss Pamella na The Ben bajyanye kwirira ubuzima muri iyi Hotel.

Ni iki kihishe inyuma y’umubano wa Miss Pamella na The Ben?Benshi mu byamamare mu Rwanda bitangira bahisha ko bakundana bikarangira bashyingiwe cyangwa bagaterana inda.

Iby’urukundo rwa The Ben na Pamela byatangiye guhwihwiswa ubwo,Pamella yafataga Ifoto Ari kumwe na The Ben akandikaho Ati" Igihe cyo Kugushyira hanze,iyi ni inshuro ya Nyuma, reka nkubabarire nkuremo Amajwi Ariko Urishyura. JYIMI (Akazina baziranyeho) Komeza waguke, waguke mu mwuka, Mu bitekerezo, no Mubukungu".

Aya ni amagambo asanzwe ariko icyateye Urujijo ni uko yakoresheje Aka Emoji k’Umutima mu Ifoto bose bari kumwe kandi bambaye imyenda isa.

Ahandi yagize ati"Ugira Umutima mwiza, Igikundiro, Umwizerwa,kandi Umutima wawe ni Mugari kuruta uko wowe ungana,Imana ihe Umugisha Umwaka mushya wawe, n’umuryango wishimye,Ndagukunda The Ben"Ahita ashyiraho nanone aka Emoji k’Umutima gashushanya Urukundo.

Mu kiganiro kigufi The Ben aheruka kugirana n’Umunyamakuru wa Umuryango.rw, Mu ijambo rimwe gusa Yahishuye ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pamella ahubwo ko ari Nka mushiki we.

Ati"ahhahaha, Uriya ni mushiki wanjye gusa!"

The Ben ari mu Rwanda kuva kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 aho yaje yitabiriye i gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena, gusa hari n’andi makuru avuga ko ashobora Kuguma mu Rwanda ndetse bikavugwa ko n’usanzwe abatunganyiriza indirimbo uzwi ku Izina rya Lick Lick nawe ari mu nzira zigaruka i Kigali.

Taliki 9 Mutarama 1988 Nibwo Mugisha Benjamin yageze ku isi,Avukira i Kampala muri Uganda, nyuma y’iminsi 7 Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi baza kumuha amazina ya Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, cyangwa Tiger B. nk’akazina kagezweho muri iyi minsi.

Ni Umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze imyaka Irenga 12 Bari ku gasongero k’Umuziki w’U Rwanda kandi batigeze bacika intege habe na rimwe.

Kwinjira muri muzika amaze kubamo ubukombe, byaturutse ku babyeyi be bamufashije ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n’abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy [Ubarizwa muri Amerika], Lick Lick [Utanganya amajwi n’amashusho] na Nicholas.

The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise "Amahirwe Ya Mbere"(Itaragenze neza). Yasohoye indirimbo nyinshi nk’iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza yakoranye n’uwitwa Roger,... n’izindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison.

The Ben yitabiriye amarushanwa Akomeye, Ibihembo bikomeye, ndetse nibitaramo bikomeye cyane bitari byitabirwa nundi muhanzi uwariwe wese kuva Umuziki w’U Rwanda wabaho. Igitaramo giheruka nji One Africa Fest icyabereye NewYork, ikindi kibera Dubai. byose yabiririmbyemo kandi arishimirwa bidasanzwe.

REBA BIMWE MU BIMENYETSO BIHAMYA URUKUNDO RW’ABA BOMBI N’UBWO BAGERAGEZA KUBIGIRA UBWIRU:




Ibitekerezo

  • Barakuze bareze reka basarure ubwiza n’ubustar bwabo nta mpamvu yatuma bataryoshya ku mazi nk’abandi bana bato. gusa barabenye kandi nubwo cov19 yakamejejeubuzima bugomba gukomeza Courage Benjamin Pamella mufatireho nta kibazo.

    The Ben azamurya narangiza amute.Niko aba Stars bakora.N’abarongoye akenshi batandukana n’abagore cyangwa bakabaca inyuma.Biterwa nuko baba bararyamanye n’abakobwa benshi.Gusa bibabaza imana yaturemye.Imana ntacyo ibabwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa