The Ben uri kubarizwa muri Nigeria aragenzwa n’iki ?

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 17 October 2018 Yasuwe: 902

The Ben arabarizwa i Lagos mu muri Nigeria aho yagiye mu bikorwa bya muzika birimo no gukora indirimbo irimo gukorwa na Krizbeatz wakoze indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Afurika.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko umujyi wa Lagos wamuguye neza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, The Ben yongeye gusangiza abamukurikira, amashusho ari muri studio hamwe na producer Krizbeatz, bigaragara ko bari gukorana indirimbo.

Krizbeatz ni umwe mu batunganya indirimbo bamaze kugwiza ibigwi ku mugabane w’Afurika. Uyu musore w’imyaka 24 niwe wakoze indirimbo zakunzwe cyane For Life ya Run Town, Pana ya Tekno, 911 ya Yemi Alade na Harmonize n’izindi nyinshi.

The Ben yerekeje muri Nigeria nyuma y’ibitaramo yakoreye muri Kenya no muri Bubiligi. Aherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo yiywa Tonight yakozwe na Knoxbeat ukorera muri Monster Records.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu ibanga rikomeye Meddy yageze i Kigali[AMAFOTO]

Umuhanzi w’ikimenyabose Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy muri muzika yaje...
21 August 2019 Yasuwe: 1341 0

Dore impamvu nyamukuru yatumye Muyobozi uri mu bakunzwe cyane muri Filimi...

Ntakirutimana Ibrahim benshi bakunda kwita ‘Muyobozi’ kubera Film...
21 August 2019 Yasuwe: 1957 0

B-KGL abasore b’ibigango baherutse gutabwa muri yombi kubera imyambaro bari...

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo abasore b’ibigango bashinzwe gucungira...
21 August 2019 Yasuwe: 1062 0

Alain Muku yasubije Meddy ku busabe bwe bwo gukorana indirimbo...

Mu minsi ishize ubwo hasozwaga ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, Meddy...
21 August 2019 Yasuwe: 1284 0

Alain Mukuralinda yagize icyo avuga kuri Pasiteri Michael Zigirinshuti...

Alain Bernard Mukuralinda umujyanama w’abahanzi bafite ibihangano bikunzwe...
20 August 2019 Yasuwe: 3809 1

Safi Madiba yavuze ku itandukana rye n’umugore we

Umuhanzi Safi Madiba yeruye avuga igihe aheruka kubonanira n’umugore we...
20 August 2019 Yasuwe: 7451 2