skol
fortebet

The Ben yasanze Miss Pamela afata nka mushiki we muri Tanzania[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yerekeje muri Tanzania mu gihe hari amakuru avuga ko yasanzeyo umukobwa bakundana, Uwicyeza Pamela, umaze iminsi muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yishimiye ukuntu abaturage bo muri Tanzania bamwakiranye urugwiro, bakamwereka urukundo.Uyu muhanzi yerekeje muri Tanzania mu gihe Uwicyeza Pamela bivugwa ko bakundana, yari amaze iminsi muri icyo gihugu.

Screenshot y’amashusho The Ben yashyize kuri Instagram

Yaba urugendo rwa Uwicyeza cyangwa urwa The Ben, bose babigize ibanga, icyakora hari amakuru avuga ko bagiye kurira ubuzima muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Pamela nawe yagaragaje ko ari mu gihugu cya Tanzania

Ni iki kihishe inyuma y’umubano wa Miss Pamella na The Ben?

Benshi mu byamamare mu Rwanda bitangira bahisha ko bakundana bikarangira bashyingiwe cyangwa bagaterana inda.

Iby’urukundo rwa The Ben na Pamela byatangiye guhwihwiswa ubwo,Pamella yafataga Ifoto Ari kumwe na The Ben akandikaho Ati" Igihe cyo Kugushyira hanze,iyi ni inshuro ya Nyuma, reka nkubabarire nkuremo Amajwi Ariko Urishyura. JYIMI (Akazina baziranyeho) Komeza waguke, waguke mu mwuka, Mu bitekerezo, no Mubukungu".

Aya ni amagambo asanzwe ariko icyateye Urujijo ni uko yakoresheje Aka Emoji k’Umutima mu Ifoto bose bari kumwe kandi bambaye imyenda isa.

The Ben aherutse guPostinga Pamela yakoze ikimenyetso cy’umutima

Ahandi yagize ati"Ugira Umutima mwiza, Igikundiro, Umwizerwa,kandi Umutima wawe ni Mugari kuruta uko wowe ungana,Imana ihe Umugisha Umwaka mushya wawe, n’umuryango wishimye,Ndagukunda The Ben"Ahita ashyiraho nanone aka Emoji k’Umutima gashushanya Urukundo.

Mu kiganiro kigufi The Ben aheruka kugirana n’Umunyamakuru w’ikinyamakuru UMURYANGO, Mu ijambo rimwe gusa Yahishuye ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pamella ahubwo ko ari Nka mushiki we.

Ati"ahhahaha, Uriya ni mushiki wanjye gusa!"

The Ben ari mu Rwanda kuva kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 aho yaje yitabiriye i gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena, gusa hari n’andi makuru avuga ko ashobora Kuguma mu Rwanda ndetse bikavugwa ko n’usanzwe abatunganyiriza indirimbo uzwi ku Izina rya Lick Lick nawe ari mu nzira zigaruka i Kigali.

Taliki 9 Mutarama 1988 Nibwo Mugisha Benjamin yageze ku isi,Avukira i Kampala muri Uganda, nyuma y’iminsi 7 Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi baza kumuha amazina ya Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, cyangwa Tiger B. nk’akazina kagezweho muri iyi minsi.

The Ben ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze imyaka Irenga 12 Bari ku gasongero k’Umuziki w’U Rwanda kandi batigeze bacika intege habe na rimwe.

Kwinjira muri muzika amaze kubamo ubukombe, byaturutse ku babyeyi be bamufashije ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n’abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy [Ubarizwa muri Amerika], Lick Lick [Utanganya amajwi n’amashusho] na Nicholas.

The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise "Amahirwe Ya Mbere"(Itaragenze neza). Yasohoye indirimbo nyinshi nk’iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza yakoranye n’uwitwa Roger,... n’izindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison.

The Ben yitabiriye amarushanwa Akomeye, Ibihembo bikomeye, ndetse nibitaramo bikomeye cyane bitari byitabirwa nundi muhanzi uwariwe wese kuva Umuziki w’U Rwanda wabaho. Igitaramo giheruka nji One Africa Fest icyabereye NewYork, ikindi kibera Dubai. byose yabiririmbyemo kandi arishimirwa bidasanzwe.

Ibitekerezo

  • The Ben never give up mi geee👍

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa