skol
fortebet

Tiwa Savage yavuze uburyo akeneye abagabo muri 2020 batari ba bandi baza bashaka kuryamana nawe gusa[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyikazi uri mubakunzwe ku mugabane w’Afurika, Tiwa Savage, yatangaje ko mu mwaka wa 2020 yafatiye abagabo ingamba zikarishye, ngo ntagikeneye bamwe baza bishakira kujya mu buriri gusa bagahita bigendera.

Sponsored Ad

Umwaka wa 2019, urasa nutaragendekeye neza uyu muhanzi kuko aribwo byamenyekanyeko yatandukanye n’umugabo babyaranye, umwana w’umuhungi afite ubu, ibi birasa n’ibyashenguye uyu mugore w’imyaka 39 y’amavuko.

Muri 2013, Tiwa Savage yakoze ubukwe na Tunji Balogun wahoze ari umujyana we mubya muzika, muri 2015 nibwo bibarutse umwana wabo w’imfura bise Jamil Balogun, gusa nyuma ntibyaje kugenda neza kuko byageze naho uyu mugabo ashaka kwiyahura avugako uyu mugore atamuha agaciro akwiye nk’umugabo.

Mu birori byo gutanga ibihembo bya 2020 Soundcity MVP Award Festival byabereye i Lagos muri Nigeria, byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje muri uku kwezi kwa Mutarama, Tiwa Savage ubwo yari kurubyiniro yafashe iminota igera kuri itanu atanga ubutumwa, aho yavugagako ari kwihanangiriza abagabo.

Tiwa Savage n’umuhungu we w’imfura

Tiwa yavuzeko muri 2020 akeneye umugabo ariko ngo umugabo akeneye ntabwo ari babandi baza bashaka kujya mu mashuka gusa barangiza bakitahira.

Ati“muri 2020 nkeneye umugabo, atari babandi baza bashaka kujya mu buriri gusa barangiza bakigendera.”

Tiwa ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane muri Afurika ndetse ni ni n’umwe mu bahanzi bo muri Afurika bafitanye amasezerano n’inzu itunganya ikanacuruza umuziki y’umuraperi Jay-Z.

Ibitekerezo

  • konkubonye.nkagukunda.nakubona.ute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa