skol
fortebet

Tom Close na The Ben babeshye abanyarwanda ko bavukana

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2017

Sponsored Ad

Bidasubirwaho, Producer Nicolas usanzwe utunganyamuzika yamaze kwemeza ko The Ben na Tom Close babeshye abanyarwanda ubwo mu minsi ishize bemezaga ko bavukana ndetse ko ababyeyi babo bava inda imwe.
Tom Close [Muyombo Thomas] na The Ben [Mugisha Benjamin], bahimbye ikinyoma cyafashe u Rwanda rwose bavuga ko ari abavandimwe. Aba bombi bigaruriye imitima ya benshi ndetse mu mvugo yabo humvikanagamo ko bakora muzika baturuka mu rugo rumwe. Kuri ubu amakuru mashya ni uko aba bahanzi (...)

Sponsored Ad

Bidasubirwaho, Producer Nicolas usanzwe utunganyamuzika yamaze kwemeza ko The Ben na Tom Close babeshye abanyarwanda ubwo mu minsi ishize bemezaga ko bavukana ndetse ko ababyeyi babo bava inda imwe.

Tom Close [Muyombo Thomas] na The Ben [Mugisha Benjamin], bahimbye ikinyoma cyafashe u Rwanda rwose bavuga ko ari abavandimwe. Aba bombi bigaruriye imitima ya benshi ndetse mu mvugo yabo humvikanagamo ko bakora muzika baturuka mu rugo rumwe.

Producer Nicolas yahamije ko The Ben na Tom Close batavukana

Kuri ubu amakuru mashya ni uko aba bahanzi badafitanye isano y’amaraso ko ahubwo bwa mbere bamenyana bari bahuriye mu gitaramo i Gahini.

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2017, Producer Nicolas wabanye n’aba bombi ubwo batangiraga muzika yabwiye Inyarwanda ducyesha iyi nkuru ko Tom Close na The Ben ntacyo bapfana ndetse ko bahujwe n’itsinda babanje kubamo.

Uyu mugabo utunganya indirimbo yakuye urujijo rwa bamwe bacyumva ko aba bombi bavukana.

Yagize ati” Ben kugira ngo ahure na Tom ni uko twari twagize gutya tugahura, Tom yari afite group (itsinda) yari ahuriyemo n’undi mugabo witwa Jacques ndetse n’umukobwa witwa Dorcas bari barise ‘Afro set’. Bahura ni igitaramo twagize cyahuje Herman Group na Afroset amatsinda abiri yavukiye i Gahini Ben na Tom barahura baraganira….

Producer Nicolas yabannye na The Ben mu itsinda rimwe ryitwa Herman Group baririmbana. Yanavuze ko i Gahini ariho habaye igicumbi cyo guhura kwa The Ben na Tom Close batangira gukora muzika.

Aba bombi ngo ntibavukana....

Kugeza ubu, yaba mu itangazamakuru ndetse na bamwe mu bantu bakunda gusoma ndetse na bamwe bakunda kumva bari baziko The Ben na Tom Close ari abavandimwe ndetse ko ababyeyi babo bavukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa