skol
fortebet

Tom Close yashyize hanze ifoto afata nk’iyibihe byose-IFOTO

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ku wa 7 ugushyingo 2019 ubwo Umuhanzi Tom Close yitabiraga hamwe n’abaganga bagenzi be barenga 800 inama yabahuje na na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame maze bafata n’umwanya wo kwifotoza.

Sponsored Ad

Mu mafoto yafashwe harimo imwe Dr. Thomas Muyombo ari inyuma ya President Paul Kagame hamwe n’abandi baganga bari baturutse mu bitaro binyuranye byo mu Rwanda. Iyo foto Tom Close yagaragaje ko ariyo foto y’ibihe byose kuri we, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter maze ayiherekesha amagambo agira ati”ifoto nziza y’ibihe byose”.

Byashoboka ko ari ubwa mbere Uyu muganga wamenyekanye nka Tom Close mu muziki yari agize amahirwe yo gufata ifoto ari kumwe n’umukuru w’igihugu none ubu yahamije ko iyo foto iruta izo yifotoje mu buhanzi, mu bukwe bwe, ndetse n’ibindi bihe byiza uyu muhanzi yagize mu buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa