skol
fortebet

Tom Close yataramiye abaganga bagenzi be[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo ku wa 7 ugushyingo 2019 Abaganga baturuka mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu bari kumwe na President wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abaha impanuro ndetse banagira amahirwe yo gutaramirwa n’umuhanzi Tom Close.

Sponsored Ad

Dr. Thomas Muyombo ni umunyamwuga mu buvuzi ariko akagira n’impano y’umwihariko mu kuririmba yamugejeje ku bwamamare muri muzika, ku munsi w’ejo yahuye yasusurukije abaganga bagenzi nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya Kigali Today. Uyu muhanzi kuri ubu avuga ko atareka umuziki n’ubwo ari umuyobozi w’ishami rishinzwe kugusanya no gutanga amaraso ishami rya Kigali.

Iyo nama yari yahuje abanganga barenga 800 baturuka mu gihugu, mu butumwa bahawe n’umukuru w’igihugu yabibukije ko bagomba gutanga serivisi nziza bakirana urugwiro abarwayi,bakaba ibisubizo by’ibibazo bihari mu rwego rw’ubuvuzi kandi ubushobozi buke buhari bugakoreshwa mu buryo butanga umusaruro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa