skol
fortebet

Troy wahamijwe icyaha cyo kwica Mowzay Radio yahanishijwe igihano kiremereye

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, urukiko rwo muri Uganda rwakatiye igifungo cy’imyaka 14 Godfrey Wamala wahamijwe icyaha cyo gukubita umuhanzi Mowzey Radio bikamuviramo kwitaba Imana.

Sponsored Ad

Ku wa 01 Gashyantare 2018 ni bwo umuhanzi Moses Ssekibuugo wamenyekanye nka Mowzey Radio yitabye Imana azize ibikomere yari yatewe n’inkoni yari yakubitiwe na Wamala muri kamwe mu tubari two muri Entebbe.

Ni inkoni yakubiswe ku wa 22 Mutarama 2018 mbere y’uko yitaba Imana.

Urubanza rw’uyu mugabo uzwi ku kazina ka Troy rwari rumaze amezi 16.

Kuri uyu wa kane ni bwo umucamanza Jane Abodo wo mu rukiko rwa Entebbe yakatiye Wamala gufungwa imyaka 14, nyuma y’ubusabe bw’abantu batandukanye basabaga ko Troy ahanirwa ibyo yakoze. Abodo yavuze kandi ko yashingiye ku bimenyetso bitandukanye bigaragaza koko ko uyu mugabo yagize uruhare mu iyicwa rya Radio.

Cyakora cyo n’ubwo Troy hakatiwe imyaka 14 y’igifungo, yahawe uburenganzira bwo kujurira mu gihe igifungo yahawe yaba yumva kitamunyuze.

Ibi bisobanuye kandi ko atagomba kumara imyaka 14 yose mu buroko, ahubwo agomba gufungwa 12 n’amezi atatu, bijyanye n’uko yari amaze umwaka n’amzi umunani afunzwe.

Umucamanza kandi yavuze ko n’ubwo umwunganizi wa Troy yari yasabye ko umukiriya we yagabanyirizwa igihano, nta mpamvu yatuma kiriya gihano kigabanywa bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa