Tunda wakundanyeho na Diamond yahaye urwamenyo Tanasha nyuma yo kwirengagiza impanuro yari yamuhaye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 March 2020 Yasuwe: 9019

Mu minsi mike ishize, Tanasha Donna yavuye mu buzima bwa Diamond ariko abahoze ari abakunzi be ntibamwibasira nkuko we yagiye abihenuraho harimo n’umwe mu bakobwa Diamond yaryamanye nawe ubwo yakundanaga na Zari.



Tunda wa Katibu wa Umbea yeruye asobanura ibibazo bimwe na bimwe byateye gutandukana kwabo kuko avuga ko Tanasha yinjiye mu mubano na Diamond kugira ngo yubake umwuga we wa muzika, atari ku rukundo.

Abakunzi b’amazimwe bo muri Tanzaniya bavuga ko Tanasha yashakaga gukoresha amahirwe yo kwiha imbaraga,ko igihe cyose Diamond yari agiye kwigaragaza yahoraga ahari. Rero, yashoboraga kumenyekana ku isi yose.

Tunda yavuze ko iki ari ikintu abayobozi ba Diamond batigeze bumvikanaho kuko atigeze asinya muri WCB cyangwa ngo abe yarashakanye na Diamond.



Tunda yabisobanuye agira ati: “Abayobozi bari bamaze kubona intego ye yo gukora muzika binyuze kuri Diamond kandi ntibabyishimiye. Niyo mpamvu indirimbo yabo gere iri munsi ya page ya Diamond. Ntibashakaga ko Tanasha abona abafatabuguzi n’ibitekerezo byinshi. ”

Tunda yongeyeho ko Mama Dangote na Esma Platnumz bifuza gusa icyiza kuri Diamond. Ikigaragara ni uko Tanasha yashakaga gusiga umuhungu we muto kugira ngo asubire muri sitidiyo kandi anakora ibitaramo no kuzenguruka ’Tour’.

Nubwo bimeze bityo ariko, Mama Diamond yanze gufata inshingano z’umwana we. Yagiye rero mu gihirahiro.

Tunda yagize ati: “Yagarutse apakira ibintu bye nyuma ajya muri hoteri maze yerekeza muri Kenya bukeye hamwe n’umwana we. Ubu turategereje ko atangira gusaba inkunga y’abana nka Hamisa na Zari.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Icyamamare muri Sinema Nyaniso Dzedze yasabye ko umugore we wafashwe avuye...

Icyamamare muri sinema muri Afurika y’Epfo, Nyaniso Dzedze, aratabaza...
25 March 2020 Yasuwe: 7329 0

Ronaldinho yeretswe urukundo rudasanzwe n’imfungwa bafunganwe muri Paraguay...

Uwahoze ari umukinnyi w’icyanmamare mu mupira w’amaguru Ronaldinho yagaragaye...
22 March 2020 Yasuwe: 4310 0

Eddy Kenzo yatakambye asaba ubufasha ngo asubire muri Uganda nyuma yo...

Umuhanzi wo muri Uganda Idrisa Musuuza uzwi ku izina rya Eddy Kenzo yaheze...
22 March 2020 Yasuwe: 2455 0

Diamond n’abakozi be bose bo muri Wasafi bashyizwe mu kato

Perezida wa WCB, Diamond Platnumz hamwe na bamwe mu bakozi bayo bashyizwe...
21 March 2020 Yasuwe: 2781 0

Raquel Murillo wakunzwe muri La Casa de Papel yanduye Coronavirus

Umugore witwa Itziar Ituño Martínez wamenyekanye muri Filimi ya La Casa de...
21 March 2020 Yasuwe: 2217 0

Winnie Nwagi umuhanzikazi wo muri Uganda yarakariye bikomeye umufana...

Umuhanzikazi wo muri Uganda ’Winnie Nwagi’ ubarizwa muri label ya Swangz...
20 March 2020 Yasuwe: 3248 0