skol
fortebet

Ubuhamya bw’ubuzima bukakaye Isimbi washyize hanze amafoto yambaye ubusa yanyuzemo burimo no kuba yaragiye afungirwa mu bihugu bitandutanye

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Isimbi Noeline Wiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 yanenzwe na benshi nyuma yo gusakaza amafoto ye hanze agaragaza ubwambure bwe.

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline wamenyekanye kubera ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo bwagiye hanze ubwo yashakaga guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko ntahirwe, yifotoje yambaye ubusa buri buri amafoto ayasakaza kuri Instagram.

Amafoto yashyize hanze agaragaza ntakantu yikinze kumubiri yanenzwe na benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abandi bayabonye asakazwa aho bavuze ko ibyo yakoze ntawundi munyarwandakazi wabikora uretse utazi neza indangagaciro z’umunyarwandakazi hamwe na kirazira.

Bamwe mu bantu bamukurikira bavuze ko uyu mukobwa yarasanzwe afite indi konte akoresha kuri Instagram ahubwo ko batunguwe no kubona afite indi konte nshya ari nayo yashyizeho aya mafoto agaragaza ubwambure bwe.

Iyo dukoze inkuru nkizi si uburyo bwo kwamamaza ubwambure bwe ahubwo ni umwanya wo gukebura abakobwa bakora ibintu nkibi ko bidakwiye ahubwo ko baharanira kwiyubaha ndetse no kubahisha imiryango yabo kuko amafoto nkaya ashobora kuzabagiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.

Dore amwe mu mateka y’ubuzima bugoye Isimbi yanyuzemo

Twakwibutsa ko inkuru y’ubuzima bushaririye Isimbi yanyuzemo yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru ubwo yatangiraga guhatanira kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 mu ijonjora ryabereye i Musanze n’iryabereye i Kayonza, hose abakemurampaka ntibamuhitemo.

Ubuzima busharira yagiye agarukaho harimo ko yabaye umwana wo ku muhanda, umumansuzi n’ibindi byinshi byatumye imitima ya benshi imugirira impuhwe. Avuga ko yanyuze muri byinshi haba mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye yabayemo birimo Uganda, Kenya, RDC na Afurika y’Epfo.

Yigeze kugira ati “Nabaye mu muhanda kuva ku myaka icyenda kugeza kugeza kuri 11 nakoreraga ububobo mu Kiyovu […] nyuma naragiye nambuka umupaka ndatoroma. Nta burigade y’i Kigali ntigeze mfungirwamo. Nagiye muri Afurika y’Epfo gushaka ubuzima, nari naciye mu bihugu bitatu Mozambique, Malawi na Zambia, nahingukiye Pretoria bwari bwije mfite ibikapu byinshi.”

Yatangiye gushakisha abanyarwanda baba batuyeyo, ajya Capetown naho ahurirayo n’ubuzima bukomeye.

Ati “Nagize igitekerezo cyo kuba naba umubyinnyi mu kabari mu Rwanda babyita kumansura.”

Muri ibyo bihugu byose avuga ko ibyo yaboneyemo ubuhamya bukomeye ni Kenya na Afurika y’Epfo kuko muri Kenya yahafungiwe amezi icyenda, agafungurwa agarurwa mu Rwanda.

Nyuma yashatse ibyangombwa asubira muri Kenya ahamara imyaka itanu yigira inama yo kujya kuba muri Afurika y’Epfo ariko kubera ibyangombwa amara amezi abiri mu nzira, agezeyo atangira gukora akazi ko kumansura mu tubari twaho.

Uyu mukobwa yagarutse mu Rwanda umwaka ushize mu Ugushyingo aje kureba ko yabona amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ariko biza kumwangira kuko yagerageje kwiyamamaza mu ntara ebyiri zose bikanga kubera kutuzuza uburebure busabwa.

Ibitekerezo

  • Ark rero njye ndumva atariwowe wanyuze mubuzima bukomeye bwakugeza kurwego rwo guta umutwe nonese ra , ubu abantu benshi babajwe namateka yibyababayeho bajye babigaragaza bambaye ubusa nibwo byumvikana?? Hoya mureke gusebya ababyaye rwose wamuukobwa urikirara ntaburere mbese ubwo niwowe urwanda rufite wababaye kuyusha abandi?? Ahubwo hinduka wihane imana izakubabarira .naho ibyo gufunga byo bagufungiraga amafuti yawe ntibakurenganyaga

    Hm! noneho no ihungabana ryabiteye!? Ndymva yashyikirizwa abashinzwe ihungabana bakagerageza√√√

    Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

    Umuntu atanga icyo afite ntacyo yadukinze! ubwo se gufungwa kubera ko yari inzererezi harimo buhamya ki? Buri munyarwanda wese waciye mu buzima bugoye aramutse abigaragarije mu kwambara ubusa murumva abasigarana imyenda ku mubiri ari bangahe? Hataka nyirubukozwemo naho iyo buteruranywe n’akebo arinumira! Ibi ni uguta umuco no gutegekwa n’isi gusa rien que Ça.

    Ntak
    abeshye nonese uciye muri izo nzira uhiguka pretoria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa