skol
fortebet

Ubuhamya bwa Mani Martin wiboneye iraswa ry’umubyinnyi muri Congo

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Maniraruta Martin uzwi nka Mani Martin uherutse kwitabira iserukiramuco ’Amani Festival’ ryaberaga muri Congo, avuga ko yababajwe n’iraswa ry’umwe mu babyinnyi wari usanzwe ari inshuti ye ubwo yagerageza kubuza umu-Polisi kwiba matora.
Amani Festival yaberaga muri Congo, yabanjirijwe n’ibyago kuko aribwo umwe mu ba Polisi yarashe umubyinnyi mu gicuku cyo kuwa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2017.Amani Festival yabaga ku nshuro ya kane mu gihe Mani Martin amaze kuryitabira inshuro (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Maniraruta Martin uzwi nka Mani Martin uherutse kwitabira iserukiramuco ’Amani Festival’ ryaberaga muri Congo, avuga ko yababajwe n’iraswa ry’umwe mu babyinnyi wari usanzwe ari inshuti ye ubwo yagerageza kubuza umu-Polisi kwiba matora.

Amani Festival yaberaga muri Congo, yabanjirijwe n’ibyago kuko aribwo umwe mu ba Polisi yarashe umubyinnyi mu gicuku cyo kuwa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2017.Amani Festival yabaga ku nshuro ya kane mu gihe Mani Martin amaze kuryitabira inshuro eshatu kuva ryashingwa.

Uwi niwe mubyinnyi warashwe agerageza kubuza umupolisi ngo ntiyibe Matola

Mu ijoro ryo kuwa 9 Gashyantare, uwitwa Norbert Paluku wari uzwi nka ‘Djo’ yarashwe n’umupolisi wo mu Mujyi wa Goma ajyanwa mu bitaro bya Heal Africa i Goma agezeyo ahita apfa.

Mani Martin avuga ko iserukiramuco ryatangiye neza ndetse rigasozwa neza ariko ko bamwe mu bantu batangiye kugira ubwoba ubwo bumvaga urufaya rw’amasasu, mu gihe bari baziko bagiye gutanga ubutumwa bwo gusakaza amahoro ku Isi yose.

Uyu muhanzi avuga ko yageze muri Congo ku munsi wa kane akaba ari nabwo we n’itsinda yari ayoboye bahise batangira kugerageza ibyuma ngo bamenye niba bitunganye kuburyo bitazabatenguha imbere y’abafana.

Mu kiganiro yagiranye na KT Idorls, Mani Martin yavuze byimbitse iraswa ry’umwe mu babyinnyi yari asazwe azi ndetse yigize no gukoresha mu mashusho y’indirimbo yise ’Amani’ yakoze mu myaka yatambutse.

Yagize ati "Twageze muri Congo ku wa kane ku mugoroba. Twagomba gukora igenzura ry’ibyuma tuzakoresha. Kuri uwo mugoroba mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa Gatanu, ahagana saa sita z’ijoro turi kugeregeza ibyuma nibwo ‘Djo’ yarashwe arasirwa aho ngaho."

Uyu muririmbyi avuga ko bagize ubwoba bwinshi kuko aribwo bari bakigera ku rubyiniro akaba ari nawo wari munsi wa mbere kuri bo.

"Twumvise isasu, twagize ubwoba cyane. Buri wese wari aho yagize ubwoba twatekereje ko ari intambara ibaye cyangwa se bikaba ari umutekano mucye nkuko bisanzwe muri kariya gace."

Ngo yabanje kumva ko ari umwe mu bo yazanye barashe kuko yumvise ijwi ry’isasu ryisubiramo cyane mu indangaruramajwi yari hafi aho bakoreraga imyitoza ya nyuma mbere y’uko bataramira abitabiriye iserukiramuco.

"Nabanje kumva ko ari umwe muri twe barashe.Twumva rirashakuje cyane, hashize akanya twumva irindi sasu, ako kanya buri wese yatangiye guhunga natwe dutangira gushaka aho tujya, nshaka kujya munsi y’imodoka, abari bashinzwe umutekano wacu bageregeje no kutajyana kuri Hoteli, dusanga umuntu wari ufite urufunguzo rw’iyo Hoteli nawe yahunze."

Mani Martin avuga ko yakomeje kubona abantu bahunga ariko buri wese ataramenye neza icyabaye ndetse n’uwarashwe cyangwa uwarashe.

"Mu kanya gato twabwiwe ko habaye amakimbirane hagati y’umupolisi n’umwe mu bakoraga muri Festival. Hari bamwe mu bantu baba bakora muri Festival banaryama aho. Twumvise ko rero umupolisi yageregeje kumwaka matora noneho rero uriya ‘Djo’ warashwe akaza aje kubakiza ari naho yarasiwe."

Avuga ko bamwe mu bapolisi baje gufata mugenzi wabo wari ukomeje kurekura urufaya mu baturage ariko agakomeza gufata kumbarutse ubutitsa. Ngo amasasu yarashwe yakomereje n;abandi benshi uretse ‘Djo’ wahapfiriye ngo harimo n’abandi bakomeretse barwirirana bahunga.

Mani Martin avuga ko uyu muririmbyi wishwe yari asanzwe ari inshuti ye

Mu nkuru y’Ikinyamakuru Le Monde yakozwe mu minsi ishize igaragaza ko uyu mubyinnyi yarashwe ubwo yageregeza kubuza umupolisi ngo ntiyibe matola.

Uyu mupolisi wa Congo ngo yari yasinze, bamufashe ashaka kwiba matola mu kugerageza kuyimwambura amisha amasasu afata Djoo na Ezéchiel, nyakwigendera yahise ajyanwa mu bitaro agwa mu maboko y’abaganga.

Norbert Paluku w’imyaka 30 asize umugore n’abana babiri, imfura ye ifite imyaka itatu naho umuhererezi yari amaze amezi atandatu avutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa