Ubukwe bwa Diamond na Tanasha bushobora gupfa bitewe n’amabanga yo mu buriri Diamond yashyize ku karubanda[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 27 December 2018 Yasuwe: 6208

Diamond ukomeza kwerekana imbaraga zidasanzwe muri muzika , yatangaje amagambo ku mukunzi we mushya bitegura kurushinga Donna Natasha Okech amushimira ko hari byinshi amukundira cyane cyane uko yitwara mu buriri batera akabariro.

Iby’urukundo rwa Diamond na Tanasha byamenyekanye mu mezi make ashize, ubu bakaba banitegura kubana mu mezi abiri ari imbere ariko abantu bakomeza bahamya ko ubukwe bushobora gupfa Diamond akomeje gutangaza ibintu nk’ibi, n’ubwo ku rundi ruhande hari abavuga ko wasanga kumena amabanga yo mu gitanda bishimisha Natasha bakundana.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya, Nairobinews gitangaza ko ubwo Daimond yitabiraga igitaramo serukiramuco ‘Wasafi Festival’ cyabaye ku wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018, i Embu, yemeje ko Tanasha afite ubwiza buhebuje, by’umwihariko ko amenya ibyifuzo bye mu buriri.

Yagize ati “Tanasha ni mwiza, ni umunyakenya, afite uburanga kandi yumva ibyifuzo byanjye mu buriri nkoroherwa cyane, hari ikintu kidasanzwe kuri we agaragaza aryamye ”.

Diamond nubwo yatatse ubwiza Tanasha mu buriri, hari hashize iminsi mike nabwo atangaje ko Zari ari we mugore wa mbere wamuryoheye mu buriri kurusha abandi baryamanye.aha niho abantu bavuga ko umukobwa wese uzamushimisha mu buriri azamufata akareka uwa mbere bakundana , ngo ibyo byaba nta rukundo agira ahubwo yikundira abakobwa bamufata neza mu buriri gusa.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanasha Donna umukunzi wa Diamond agiye kujya kwibagisha ikibuno

Tanasha Donna uri mu rukundo na Diamond Platnumz akaba agiye no kumubyarira...
19 August 2019 Yasuwe: 2086 0

Skol Lager mu isura nshya iteye ubwuzu[AMAFOTO]

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye...
19 August 2019 Yasuwe: 1493 0

Igisupusupu yarangiye umurongo wo muri Bibiliya Umupasiteri uherutse...

Nsengiyumva Francois wamamaye mu muziki ku kazina ka ’Igisupusupu’ yasabye...
19 August 2019 Yasuwe: 3414 1

Umuhanzikazi Marina yahishuye urukundo yakundanye na Yannick Gisagara...

Uwavuga ko Marina ari umwe mu bahanzikazi nyarwanda bari kwitwara neza mu...
19 August 2019 Yasuwe: 4660 1

Diamond Platnumz yasabye perezida Magufuli kububakira stade imeze nka...

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika,Diamond Platnumz,yasabye perezida...
19 August 2019 Yasuwe: 2258 0

Umutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yabuze se umubyara

Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 ari mu gahinda...
19 August 2019 Yasuwe: 2284 2