skol
fortebet

Uburanga n’Ikimero by’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda i Burasirazuba[VIDEO]

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’Intara y’Uburengerazuba, Iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo kuri ubu irushanwa ryo gushaka Umukobwa uhiga Abandi Ubwiza, Ubumenyi n’Umuco ryakomereje mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza.

Sponsored Ad


Abakobwa bitabiriye kubwinshi

Kugeza ubu abakobwa bamaze gutoranywa kuzajya guhatana mu kindi kiciro ni 19 aho amajonjora y’ibanze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yatangiye tariki 21 Ukuboza 2019 ubwo hatorwaga abagomba guhagararira Intara y’Uburengerazuba.

Mu bakobwa 13 bemerewe guca imbere y’akanama nkemurampaka batandatu bonyine nibo bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro ari bo: Aisha Uwase, Hope Akaliza, Phoebe Uwamahoro, Joyeuse Uwimana, Denise Umutesi na Anitha Umuratwa.

Mu ntara y’Amajyaruguru naho habonetse abakobwa batandatu muri 14 baciye imbere y’akanama nkemurampaka. Abo ni Phionah Mukabashambo, Braise Tumuhorane, Natasha Umubyeyi, Melisa Urujeni, Doreen Umuhoza na Rosine Mukangwije.

Mu Ntara y’Amajyepfo ari naho haheruka kubera ijonjora,hatowe Imanishimwe Hope Joy, Musana Teta Hense, Umwariwase Claudette, Ingabire Joie Ange, Igihozo Diane, Umutoniwase Carine na Mumporeze Josiane.

Iyi Ntara y’Uburasirazuba ni imwe muzakunze Kugaragaramo umubare munini w’abakobwa buje ubwiza n’ikimero birangaza benshi mkuko muza kubibona mu mashusho hasi.Ni ijonjora ry’ibanze riri kubera mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hill Hotel

REBA UBURANGA NI IKIMERO BY’ABAKOBWA BITABIRIYE MISSRWANDA I KAYONZA

Ibitekerezo

  • Nkeka ko umusaruro w’ubwitabire bungana gutya ari umusaruro w’umukobwa wabaye icyamamare mu gukundwa n’abantu benshi muri miss 2019;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa