skol
fortebet

Ubutumwa bw’akababaro Princess Priscillah yageneye Producer Junior waciwe akaboko k’ibumoso bwakoze abantu benshi ku mutima

Yanditswe: Friday 05, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Junior Multisystem wamamaye mu Rwanda mu gutanganya amajwi y’indirimbo zabahanzi bakomeye ndetse nabamwe mu bahanzi ba Uganda harimo nka Ragga Dee, yakoze muri studio zitandukanye hano mu Rwanda nka Unlimited Records, Touch Records, Round Music, kuri ubu akaba yari amaze igihe gito atangiye gukorera muri studio ya Oda Paccy yitwa Empire Records.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Princess Priscillah usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ku gahinda yatewe na Producer Junior Multisystem wakoze impanuka bikamuviramo gucibwa ukuboko.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yahuye bwa mbere n’uyu musore mu 2011, ko ari umuntu ukunda guseka cyane.

Akomeza avuga ubu adashobora kwiyumvisha uburyo uyu musore ari kwiyumva gusa yemeza n’ubwo bimeze bityo nibura yishimiye ko Junior agihumeka uw’abazima.

Yifashishije ifoto ya Junior yanditse ati “Sinshobora kuvuga uko umerewe ubu […] gusa igishimishije ni uko ugihumeka umwuka w’abazima ndetse ndanabishimira Imana, ibisigaye niyo izabigufashamo kuko impano ufite yo iri muri wowe.”

Yakomeje avuga ko umutima wose yawushyize kuri Junior ndetse anabwira abamukurikira ko bakwiriye kwita kuri buri wese badatoranyije.

Ati “Mureke dukore ibyiza, mureke tureke guhugira ku bantu ba hafi bacu gusa mu gihe hari ibintu bitunguranye bibi bibayeho. Sengera Junior, unasengere undi muntu uwo ariwe wese uzi uri kubabazwa n’umubiri muri aka kanya. Kwirakwiza urukundo.”

Yasabye Imana gukomeza imitima yashenguwe n’agahinda. Asoza agira ati“Junior Multisystem ndagukunda, Imana iguhe imbaraga n’ubufasha bwose ukeneye.”

Ben Kayiranga ari mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Princess Priscillah avuga atagize amahirwe yo gukorana nawe ariko asaba Imana ko yamufasha.

Ati “Nta mahirwe nagize yo gukorana nawe ariko ndamwihanganishije ku bw’ububabare ari guhura nabwo, Imana imube hafi ibumworohereze.”

Tariki 30 Werurwe 2019 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 yagonze Junior agenda n’amaguru mu gace ka Remera mu Mujyi wa Kigali. Yakomeretse mu buryo bukomeye by’umwihariko ukuboko kwe kurangirika cyane.

Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK] yitabwaho n’abaganga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo hasakajwe inkuru y’uko uyu musore agiye gucibwa ukuboko,

Ibitekerezo

  • Ni inkuru ibabaje cyane ku muntu wali akili muto.Gusa nk’umukristu,ndamusaba "gukomera" agashaka Imana cyane,abanje kwiga neza Bible kugirango amenye neza icyo Imana isaba abantu.Bible izamuhindura akore ubushake bw’Imana,hanyuma izamukize ubumuga nkuko Yesaya 35:5,6 havuga.
    Ibyo bizaba nyuma y’umunsi w’imperuka,ubwo isi izahinduka paradizo,igaturwamo n’abantu bumvira Imana gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Nicyo mwifuriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa