startimes

Ubwambure bw’umuhanzikazi nyarwanda Sunny bukomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga,yanenzwe bikomeye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 June 2020 Yasuwe: 12545

Umuhanzikazi Sunny Dorcas uri muri Kenya, yatunguranye ubwo yarimo aganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, avanamo imyambaro yose yerekana ubwambure bwe benshi batangira gukeka ko yabikoreshejwe n’ubusinzi.



Ni ibintu byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 ubwo uyu muhanzikazi yabwiraga abamukurikira ko agiye kuganira na bo imbonankubone ku rubuga rwa Instagram ibyo bita “Instagram Live”, benshi bahita bitegura kumukurikira.

Ubwo yahagararaga imbere ya telefone ye yifata amashusho, yari afite ikirahure mu ntoki bigaragara ko yarimo anywa inzoga itarahise imenyekana ubwoko bwayo, maze atangira kuganiriza abantu ababwira ko yumva akeneye kwishima no kubashimisha, akajya anyuzamo akabyina zimwe mu ndirimbo nyarwanda harimo n’izo yakoze nka “Kungola” na Property”.

Ubwo yageraga ku ndirimbo Property, yatunguye abantu, atangira kumanura ipantaro yari yambaye, asigarana akenda k’imbere, akuramo n’agashati yari yambaye abantu babirebaga barumirwa batangira kumwandikira ubutumwa bugira buti “Kuramo byose utwiyerekere”.

Sunny wari ukiri kunywa ku kirahure ntabwo yazuyaje, yahise yisukaho cya kirahure cy’inzoga atangira kuyisiga umubiri wose, ageze ku bice by’ibanga akuramo akenda kari kabihishe (ntitwashimye kubyerekana hano) akomeza kwisiga za nzoga mu buryo abasore bise “Gushotorana”.

Yamaze umwanya munini akora ibi bintu bituma ubwambure bwe butangira gukwiragira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamwoherereza ibitekerezo bigira biti “Tubabajwe n’umwana wawe uzakura agasanga wakoze ibiteye isoni” hakaba n’abamubwira bati “ibyo ukoze ntabwo bikwiye umwari w’umunyarwandakazi”.

Icyakora hari na benshi bamurebaga bamwogagiza bamubwira ko bishimiye kuba babonye ubwambure bwe, bamusaba gukomeza kububereka.

Ubwo yajyaga kurangiza iki kiganiro cy’imbonankubone, yagize ati “Telefone yange igiye kuzima ngiye guhagarika Live, ariko mwakoze kwitabira” akomeza agira ati “Abanyarwanda muravuga, ntegereje ibyo mugiye kumvugaho. Umubiri ni uwanjye, na Instagram ni iyanjye muvuge ibyo mushaka. Umuntu abaho rimwe gusa kandi mu buzima ngomba kwishimisha uko mbishaka”.

Sunny ni umuhanzikazi wakunze kugaragaza udushya mu mibereho y’ubuhanzi bwe, benshi bagahuza udushya yakoraga no gushaka kumenyekana. Kuri ubu atuye mu gihugu cya Kenya aho akorera imirimo ye y’ubucuruzi, agakunda kuza mu Rwanda kureba imitungo ye harimo n’amazu aherutse kuzuza mu gace ka Kagugu ahazwi nka Sanny Apartments.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    gs birababaje biteye isoni aho turikujya nihabi pe

    2 weeks ago
  • chat_bubble king

    Biragaragara ko imboro zamushajije

    2 weeks ago
  • chat_bubble

    Ufite n’akantu la fake rwose

    2 weeks ago
  • chat_bubble

    Ibi babyita gusara no kwiharurira inzira mbi

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Justin Bieber yatunguranye ashimira Yesu Kirisitu nyuma y’imyaka myinshi...

Umuhanzi ukunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justin Bieber,...
6 July 2020 Yasuwe: 1761 1

Umwali Jennifer w’imyaka 10 yagaragaje impano idasanzwe afite ubwo...

Umwana muto w’imyaka 10 witwa Umwali Uwase Jennifer ukina muri Filimi...
6 July 2020 Yasuwe: 1802 0

Vanessa Mdee uherutse gutangaza ko ahagaritse umuziki yihanangirije abavuga...

Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania kuri ubu akaba...
6 July 2020 Yasuwe: 1345 0

Ali Kiba yatandukanye n’umuyobozi we w’umugore nyuma y’amezi 8...

Umuyobozi mukuru wa King Music Record Label, Ali Saleh Kiba uzwi cyane ku...
6 July 2020 Yasuwe: 1860 0

Umukobwa wiyemera ko ari we mwiza mu Rwanda n’uvuga ko ateye neza akanaseka...

Abakobwa babiri harimo uwitwa ISIMBI Belinda wahamije ko azwiho kuba ateye...
6 July 2020 Yasuwe: 9634 2

Umuhanzi Kanye West mu nkundura yo guhangana na Donald Trump mu kuyobora...

Umuhanzi Kanye West yatangaje ko agiye guhangana na Dolnald Trump mu matora...
6 July 2020 Yasuwe: 954 1