skol
fortebet

Ubwato bw’umuhanzi w’icyamamare ku isi ’Marc Antony’ bufite agaciro k’akayabo k’Amamiliyari y’amanyarwanda bwahiye burakongoka[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 21, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

bu bwato bwo mu bwoko bwa 120ft luxury buhagaze miliyoni 7 z’amadorali, bwahiriye mu mugezi witwa Biscayne Bay, uherereye Miami uhura n’inyanja ya Atlantic kugeza ubu amakuru aravuga ko mu bari baburimo ntawahasize ubuzima. Aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda akabakaba muri 6.637.552.600.Frw.

Sponsored Ad

Marc Anthony ushyizwe mu gihombo gikomeye n’ubu bwato, ni icyamamare mu muziki, muri sinema, imideri, ubucuruzi n’ibindi. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka; I Need You, Rain Over Me yakoranye na Pitbul n’izindi. Yibitseho ibihembo bikomeye mu muziki birimo bibiri bya Grammy Award, na Latin Grammy Award. Ubu bwato buhenze TMZ yavuze ko bwari bufite ibyumba bitanu bukagira n’ubushobozi bwo gucumbikira abantu 12.

Bumusigiye igihombo gikomeye

Bwafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019. Abatangabuhamya bavuze ko bufatwa n’inkongi y’umuriro bwarimo abantu batandatu cyangwa barindwi ariko ngo nta n’umwe wagize icyo aba kuko bose batabawe.

Kuzimya umuriro hifashishijwe imbaraga nyinshi

Kapiteni Ignatius Carroll, uyobora abashinzwe impanuka zo mu mazi mu gace ka Miami (aba marine) yavuze ko kuzimya ubu bwato hifashishijwe ubundi bwato butatu n’ikipe y’abazimya inkongi bagera kuri 45. Ubu bwato bufite izina rya Andiamo umuhanzi Marc Anthony, wahoze ari umugabo wa Jennifer Lopez banabyaranye impanga yari yaravuze ko yifuza kubushyira ku isoko muri uyu mwaka. Kugeza ubu nta kintu aratangaza kuri iki gihombo agize, icyateye iyi mpanuka nacyo ntabwo kiramenyekana .


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa