skol
fortebet

Ubwo Jay Z yavugaga amagambo ya nyuma yabwiwe na Kobe Bryant yakoze benshi ku mutima nawe afatwa n’ikiniga ararira[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 07, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperi uri mu bayoboye abandi ku isi, Shawn Carter uzwi nka Jay Z, yasabwe kugira icyo avuga kuri nyakwigendera Kobe Bryant afatwa n’ikiniga amarira aramanuka.

Sponsored Ad

Kugeza n’uyu munsi isi by’umwihariko abakunzi b’umukino wa Basket, baracyari mugahinda kubera urupfu rw’umukinnyi w’icyamamare muri Basket, Kobe Bryant waguye mu mpanuka ya kajugujugu igatwara ubuzima bwe, umukobwa we w’imyak 13 n’abandi bagenzi 7 barikumwe.

Jay Z bamusabye kuvuga kuri Kobe afatwa n’ikiniga amarira aramanuka

Ku wa Kabiri, ubwo Jay Z yari muri Kaminuza ya Columbia University mubikorwa bye byo guteza imbere umukino wa Basket, abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza bamusabye kugira icyo avuga kuri Nyakwigendera Kobe Bryant wapfuye arikumwe n’umukobwa we taliki ya 26 Mutarama 2020.

Jay Z, w’imyaka 50 y’amavuko, akibazwa kuri Kobe Bryant yahise afatwa n’ikiniga amarira aramanuka, avugako yari inshuti ye ndetse ngo barikumwe iwe murugo mu ijoro ryo gusoza umwaka wa 2019.

Jay Z yari inshuti magara ya Kobe Bryant

Jay Z yabanje guceceka yubika umutwe ubonako kuvuga byamunaniye, yubuye umutwe avugako yibuka neza amagambo yanyuma yabwiwe na Kobe Bryant wari inshuti ye magara.

Jay Z yagize ati” Kobe Bryant yari umuntu wamporaga hafi cyane yari inshuti yanjye” ,yongeraho ati ” duheruka ari iwanjye dusoza umwaka, ubu nizereko aho ari ameze neza”

Jay Z yavuzeko amagambo yanyuma yibukira kuri Kobe Bryant, ari uburyo yarari kumwereka amashusho y’umukobwa we Gianna w’imyaka 13, Kobe agira ati “Urabona umukobwa wanjye Gianna uburyo asigaye azi gukina Basket?”

Jay Z ati “Uburyo Kobe yabimbwiraga n’uburyo yanyerekaga ayo mashusho wabonaga ko yishimiye cyane umukobwa we” nkurikije uko narimbonye uyu mukobwa akina nanjye nahise musubiza nti “Ohhhh umukobwa wawe agiye kuba icyamamare ku isi mumukino wa basket.”

Jay Z yahamije ko we n’umugore we Beyonce babajwe cyane n’urupfu rwa Kobe n’umukobwa we, Gianna ngo nanubu baracyafite agahinda.

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna, bapfuye berekeza mu mukino wa Basket uyu mukobwa yagombaga gukinamo wagombaga kubera mu ku ishuri rye ry’umukino wa Basket, ryitwa Mamba Academy.

Bryant yapfuye asize umugore we Vanessa bari bamaranye imyaka 18 amusigiye abana batatu b’abakobwa barimo Natalia w’imyaka 17, Bianka w’imyaka 3, na Capri, w’amezi arindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa