skol
fortebet

Umuco nyarwanda urimo insokozo y’amasunzu ukomeje gukiza ibyamamare mpuzamahanga ab’i Rwanda barebera[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime muri Amerika Lupita Nyong’o aherutse kugaragariza isi ko atewe ishema no gusokoza amasunzu (insokozo)ikomoka mu Rwanda, ni mu gihe ibyamamare nyarwanda byo banyotewe no kwisanisha n’imico y’imahanga aho kubyaza umusaruro umuco gakondo.

Sponsored Ad

Lupita Nyong’o ubwo aherutse kwitabira ibirori bikomeye byo gutanga ibihembo bya “Oscars,byo bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku isi bitangwa muri Sinema. Bimaze imyaka 90 bitangwa kandi umukinnyi wa filime ucyegukanye afatwa nk’umuntu ukomeye ku isi.

Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya ni umwe mu bari babyitabiriye ariko akaba asanzwe amenyereweho kugaragaza ko aterwa ishema n’uko akomoka muri Afurika, cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwo yafataga ijambo yagaragaye kuri Podium yambaye ikanzu ishashagirana, ikoze mu ibara rya Zahabu yavugishije benshi ariko kuri we icyamushimishije n’inyogosho yari yashyizeho y’Amasunzu, nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Amagambo aherekejwe n’akavidewo yashyizeho, yagiraga ati “Aho ikamba ryavuye: Amasunzu yo mu Rwanda.”

Uyu muco gakondo kandi uteye ishema benshi mu byamamare mpuzimahanga ndetse bawubyaza umusaruro barimo uwitwa Vernon Francois. Uyu asanzwe akorera ibikorwa bye byo kwambika abantu mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze Ubumwe za Amerika,ari nawe wamusokoreje iriya nsokozo yo mu Rwanda.

Burya ngo uwambaye ikirezi koko ntamenya ko cyera!!Umuco nyarwanda urigukiza ibyamamare mpuzamahanga mu gihe ab’iwacu bo banyotewe no kwisanisha n’imico y’imahanga. Abatuye umujyi wa Kigali n’abawugenderera ubu batungurwa n’imyambaro igezweho yewe n’insokozo z’imahanga zihaganje.

Si ibi gusa kuko Leta ubu ihanganye n’imyitwarire y’urubyiruko n’abahanzi badatinya gusakaza,imyambaro,imvugo,imyitwarire ,amafoto na video bishishikaza ubusambanyi aho guhanga imirimo myinshi bishingiye ku muco.

Bamwe mu rubyiruko rw’abahanzi nyarwanda bakunzwe i mahanga ku bw’ibihangano bishingiye ku muco barimo Cecile Kayirebwa,Nzayisenga Sophia,Cyusa cy’Inganzo n’abandi.

Aho hambere Amasunzu yari inyogosho igezweho

Nyuma yo kubona abo mu bihugu by’amahanga bari gukunda umuco nyarwanda bakanabigaragaza cyane nk’uko icyamamare Lupita Nyong’o yagaragaye mu ruhame yasokoje amasunzu, twabajije Dr. Jack Nzabonimpa RALC abafite umuco mu nshingano mu Rwanda ubutumwa yagenera urubyiruko asubiza ko rukwiye gukunda iby’iwabo.

Dr. Jack Nzabonimpa yagize ati: “Urubyiruko rw’u Rwanda mbere yo gushidukira iby’ahandi bareba uko bakora iby’iwabo. Barebe neza ntacyo babikoraho ngo bijyane n’igihe, umuco wacu bigaragara ko nawo wabyazwa amafaranga.”

Ababyeyi basabwa gukundisha abakiri bato umuco no kwigishwa uburyo bwo kuwubyaza umusaruro.

SRC:Celebzmagazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa