skol
fortebet

Umufaransakazi yagizwe Nyampinga w’Umuco ku isi, Miss Mutoni Jane aba igisonga cya mbere

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2017

Sponsored Ad

Miss Heritage Global 2016-2017- Mu ijoro ryo kuwa 18 Gashyantare 2017; nibwo habaye ibirori byo gutora Nyampinga w’umuco Ku isi; Miss Mutoni Jane wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’umurage n’umuco ku isi, yagizwe igisonga cya mbere cya Nyampinga w’umuco ku isi mu birori bikomeye byabereye muri Afrika y’Epfo.
Miss Théodora Marais w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa ni we wambitswe ikamba rya Nyampinga w’umuco ku isi (Miss Heritage Global 2016-2017), ni ku (...)

Sponsored Ad

Miss Heritage Global 2016-2017- Mu ijoro ryo kuwa 18 Gashyantare 2017; nibwo habaye ibirori byo gutora Nyampinga w’umuco Ku isi; Miss Mutoni Jane wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’umurage n’umuco ku isi, yagizwe igisonga cya mbere cya Nyampinga w’umuco ku isi mu birori bikomeye byabereye muri Afrika y’Epfo.

Miss Théodora Marais w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa ni we wambitswe ikamba rya Nyampinga w’umuco ku isi (Miss Heritage Global 2016-2017), ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryegukanwe n’umufaransakazi.

Miss Mutoni Jane yagizwe igisonga cya mbere cya Nyampinga w’umuco ku isi

Iri rushanwa ryari ryitabiriye n’ibihugu 28.Umunyarwadakazi Mutoni Jane wabaye igisonga cya mbere yageze muri Afurika y’Epfo nyuma y’abandi bose nyuma y’uko hari ibyangombwa yari akirimo ashakisha.

Iyi nkuru ikigera mu Rwanda, Miss Jane yashimwe na bamwe mu Banyarwanda bamubwira ko yakoze akazi gakomeye anashimirwa kuba yatumye idarapo ry’u Rwanda ryongera kuzamurwa mu mahanga.

Muri 2016, Miss Keza Joannah usigaye ari umunyamakuru ni we wahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, yabashije kwegukana umwanya wa kane ku isi hose.

Umufaransakazi ni we weugkanye iri kamba ry’uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa