skol
fortebet

Umufasha mwiza zimwe mu mbaraga za Sadate MUNYAKAZI[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

kuva imikino yahagarikwa hano mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu hashize amezi asaga atandatu hakomeje kugaragara ibibazo bitandukanye mu mpande zitandukanye z’imikino gusa byumwihariko ikipe ya Rayon Sports .

Sponsored Ad

ku ikipe isanzwe izwiho kugira abafana benshi cyane kurusha izindi zose mu gihugu ntago kigeze kaba akazi koroshye nagato kubayobozi bayo bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye ndetse bikaba byaranageze n’aho abakunzi b’iyi kipe bicikamo ibice aho usanga bamwe baba basaba umuyobozi wayo bwana SADATE MUNYAKAZI ko yakwegura kubera kunanirwa kuyiyobora n’ubwo hatabura n’abandi bagishyikiye uyu muyobozi ndetse bemeza ko akomeza kwerekana ko iyi kipe azayiganisha aheza mu minsi iri imbere.

Uyu muyobozi rero yaje gutangaza ibanga rimufasha guhanga n’ibyo ibazo byose ndetse agakomeza kubahiriza inshingano ze n’ubwo ari muhe aba atorohewe,

Ibi yabivuze agira Ati ” Impamvu ni ebyiri zatumye duharanira ko ibintu bya Rayon Sports bijya ku murongo ndetse tukanagira resistance (gukomeza umutsi/guhatana) ku bibazo byinshi twahuriyemo, rimwe na rimwe bitari kwihanganirwa na buri wese, ni impamvu ebyiri….”

…impamvu ya mbere ni uko Rayon Sports tuyikunda. Burya iyo ukunda ikintu uba ushaka ko kijya ku murongo niyo wowe byagusaba ibirenze ibyo ngibyo.”

Yunzemo ati ” Impamvu ya kabiri, ni uko twabonaga ko umurongo turimo gutanga muri Rayon Sports ari umurongo wari ukenewe kandi wari ngombwa y’uko ubaho bityo rero uwo murongo dufata nk’umurongo w’ukuri, tukavuga ngo iyi mpamvu irahagije kugira ngo itume dukora ‘resistance’ kugira ngo ibyo duharanira mu nyungu rusange bizabeho.”

Yakomeje avuga ko kwanga kwegura nkuko yakunze kubisabwa na bamwe ngo atari inyungu y’amafaranga cyangwa indi iyo ariyo yose.

Ati ” Ntabwo rero ari ukubera inyungu y’amafaranga , ntabwo ari ukubera inyungu y’icyubahiro, ntabwo ari inyungu yo kuba umuntu w’icyamamare , ntabwo ari ikindi kibitera ahubwo ni ukubera ko dukunda Rayon Sports.”

Abajijwe niba yarigeze atekereza kwegura nkuko yakunze kubisabwa, Sadate yavuze ko kuri we yishimira ko mu Rwanda, umuntu ateguzwa n’amahane ahubwo ngo ibintu byose bikurikiza amategeko.

Ati ” Icya mbere , buriya hari ikintu abantu batarasobanukirwa, muri iki gihugu, ntabwo umuntu yeguzwa n’uko abantu babicishije mu nzira yo gutera amahane, gutera induru no kubicisha mu nzira biri gucamo. …Mperuka kumva nyakubahwa Minister abivuga neza ati mu gukemura ikibazo cya Rayon Sports tuzakurikiza amategeko , tuzakurikiza ubunyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo . Ni amagambo atatu aremereye kandi y’ukuri.”

Yunzemo ati ” Ibyo bitatu ninabyo twebwe duharanira ….amategeko rero agomba kubaho , akareba uburyo ki Perezida abazwa ibyo akora, uko yuzuza inshingano ze n’uko abazwa ibyo atujuje nuko ashobora kuba yakurwa kuri uwo mwanya.”

” Ntabwo ari uko umuntu yagenda ngo agurire abantu runaka birirwe batuka undi, abandi abangishe abanda…

Kubyo kuba yaba yarigeze gutekereza kubyo kwegura, Sadate yagize ati “ Mu mugambo make ntabwo nabitekereje (ibyo kwegura) kuko nari kuba ntereranye impamvu yanjye (cause) kandi ntereranye n’ababonaga ibintu kimwe nanjye cyane ko ari na benshi.”

” Burya hari igihe muvuga imivugo y’abantuka ariko mukirengagiza ko hari n’imivugo y’abanshima. Icyo kintu abantu baba bagomba kukimenya.”

Perezida wa Rayon Sports, Bwana Munyakazi Sadate yashimiye kandi umugore we ndetse n’abana be bakomeje kumuba hafi mu bihe bikomeye yakomeje kunyuramo muri ibi bihe amaze ayobora iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa