skol
fortebet

Umugabo wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto y’umukobwa wabo w’imfura bari kogana muri Pisine[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Producer Clement Ishimwe, umutware wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umukobwa we. Iyi ni ifoto yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kuva yashyirwa hanze muri story ya instagram ya Clement.

Sponsored Ad

Nkuko byagiye bitangazwa na benshi mu babonye iyi foto bakomeje kugaruka cyane ku kwibanda ku kanyamuneza kagaragara ku maso y’aba bombi. Iyi foto yashyizwe hanze na Producer Clement igaragaza aba bombi bari muri piscine barimo koga.

Ni kenshi abafana ba Butera Knowless na Clement ndetse n’abakurikiranira hafi showbizz nyarwanda bakomeje kugenda bavuga ko ari Clement ndetse na Knowless badakunze gushyira hanze ifoto y’umukobwa wabo gusa kuri iyi nshuro, umukobwa wabo uzwi ku izina rya Ishimwe Butera Or yagaragaye ari kumwe na Se.

Umuhanzikazi Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda batigeze bagaragaza umwana wabo kuva yavuka,gusa we akavuga ko ari ubushake ndetse bizafasha umwana wabo.

Akenshi yakundaga no kubazwa n’itangazamakuru impano amubonamo gusa agahishura ko hari byinshi amubonamo gusa akemeza ko atarasobanukirwa nicyo yiyumvamo cyane.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko umwana we ku myaka 3 yararimo kumwereka ibintu bidasanzwe birimo impano zitandukanye zirimo gukina amanota kuri piano ndetse ngo abona azavamo umuririmbyi mwiza.

Ati: “ Umukobwa wanjye agerageza byinshi. Iyo ndirimba nawe ararimba, twakina umupira nawe akawutera ndetse ubu azi no gukina amanota amwe ya piano.”

Knowless avuga ko impano iyo ariyo yose azabona mu mwana we azamufasha kuyizamura, ngo ikibi ni uko yaba ihabanye n’amategeko cyangwa imwangiriza isura(yaba iy’umwana cyangwa iy’umuryango we.)

Umwana wa Knowless kandi afite amahirwe yo kumenya gukoresha ibyuma bya muzika bitandukanye kuko Nyina ari umuririmbyi, Se akaba umwe mu bahanga mu gutunganya muzika bakomeye mu Rwanda. Clement Ishimwe afite icyumba atunganyirizamo umuziki cyizwi mu Rwanda kitwa Kina Music ibi rero bibaha ikizere ko azabimenya vuba kandi bitagoranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa