skol
fortebet

Umugore w’isezerano wa Ali Kiba yariye karungu kubera Hamisa Mobetto na Diva the Boss

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

skol

Kwa Ali Kiba,umugore w’isezerano Amina Khaleef yariye karungu nyuma y’imyitwarire idasanzwe ari kubona ku mugabo we ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho birimo gukururana n’abandi bagore nka Mobetto, Diva the boss n’abandi.

Sponsored Ad

Amina Khaleef ni umwe mu bizungerezi binyeganyeza imbuga nkoranyambaga nka Instagram, bisa n’aho umugabo we afite abandi bagore bamuraje ishinga nta mwanya afite wo kwitegereza ubwo buranga abandi babona ku mugore we.

Mu byumweru bishize, uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania ndetse no muri Afurika yashyizwe ku karubanda na bamwe mu bakobwa yahoze akundana na bo bavuga ko bagikundana ariko abasaba kubigira ubwiru kandi bo bakavuga ko bamaze kubirambirwa.

Umwe mu bakobwa bakundanye na Ali Kiba witwa Diva the boss aherutse gushyira umubano we na Aki Kiba hanze avuga ko bamaze imyaka irenga 10 bakundana. Uyu mukobwa yavugaga ko yarambiwe gukomeza kuba mu rukundo yihishe bityo birangira ahisemo kugaragaza umubano afitanye na Akikiba.

Nyuma y’aya magambo ya Diiva, umugore wa Ali Kiba, Amina Khaleef nawe yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amagambo aca amarenga ko umwuka utari mwiza mu rugo rwe. Yagize ati:

Kubaka ubuzima ni ikintu gisaba umuhate…kwigenzura…

Mu yindi post ye, uyu mugore yagaragaje igitabo ari gusoma maze atoranyamo amagambo agaragaza ko yize kumenya guheba ibintu bitakimufitiye umumaro mu buzima bwe. Yagize ati:

Uzitondere ibyo wihanganira. Ibintu bigira impande ebyiri,urwiza n’urubi.

Amina yagiye aca amarenga agaragaza ko n’ubwo hari amagambo menshi yagiye avugwa kuri Alikiba yagerageje kumuba hafi no kwihangana ariko ubu bikaba bisa n’aho atakibashije kubyihanganira.

Amagambo ya Diva wigaragaje nk’inshoreke ya Ali Kiba ntiyahungabanyije umugore we gusa, n’abafana byatumye baha uyu muhanzi isura itari nziza kubera amarangamutima baterwa n’umugore we bigaragara ko yaba yaratengushywe mu rukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa