skol
fortebet

Umugore wa nyakwigendera Dj Miller yaturitse ararira ubwo bamwibutsaga ibyaranze ubuzima bw’umugabo we[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Nyakwigendera Karuranga Virgile wamenyekanye nka Dj Miller yibutswe mu buryo budasanzwe mu kiganiro cyaciye ku Isibo Tv cyatangiwemo ibihembo bya The Choice Awards 2020 ku cyumweru gishize tariki ya 28 Gashyantare 2021.

Sponsored Ad

Muri iki kiganiro, hazirikanywe ubwitange bwa Dj Miller mu kuzamura umuziki nyarwanda no kuwuteza imbere maze ahabwa igihembo cya The Choce Tribute Award 2020 igihembo cyafashwe n’umugore we ariwe Hope Nigihozo.

Muri iki kiganiro herekanywemo bimwe mu byaranze ubuzima bwa Dj Miller maze umugore we, Hope, afatwa n’ikiniga araturika ararira bigaragaza urukundo rwinshi yari afitiye umugabo we, Dj Miller.

Dj Miller ni umwe mu ba Djs bakunzwe cyane kandi bari bakomeye cyane hano mu Rwanda dore ko yagiye avanga imiziki mu bitaramo bitandukanye byiganjemo n’ibikomeye.

Dj Miller kandi icyo yibukirwaho ni ukubana neza kwamurangaga aho inshuti ze zashenguwe cyane n’urupfu rwe kugeza kuri ubu bakaba bakimwibuka. Dj Miller kandi ni umwe mu barwaniye urugamba umuziki nyarwanda aho yatangije gahunda yo gukorana indirimbo hagati y’aba Djs n’abahanzi.





Karuranga Virgile wari umaze kwamamara mu kuvanga imiziki nka Dj Miller ndetse no mu buhanzi,yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 05 Mata 2020, azize uburwayi bwa Stroke mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali.

Nyakwigendera Dj Miller w’imyaka 29 yinjiye mu kazi k’ubu Dj mu 2012 atojwe na Dj Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rikomeye muri iki gihe.

Nyuma yo gufatisha mu byerekeye kuvanga imiziki,Dj Miller yinjiye mu byo gukorana indirimbo n’abahanzi, akora iyitwa Iri Joro ni Bae yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music na Riderman ndetse n’indi yitwa ‘Stamina’ yahuriyemo na Social Mula.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope Nigihozo amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Kuwa 28 Kamena 2019 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.

Nyuma y’amezi ane gusa aba bombi barushinze, bibarutse umwana w’imfura w’umukobwa bise SHANI.Dj Miller yitabye Imana nta mwaka ushize arushinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa