skol
fortebet

Umugore wa Will Smith yatunguye abantu barimo n’umukobwa we Willow Smith ubwo yasobanuraga uburyo yari yarabaye imbata ya Filime z’Urukozasoni[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, May 2019

Sponsored Ad

skol

Jada Pinkett Smith, w’umukinnyi wa filime akaba n’umugore w’icyamamare Will Smith yavuze ko yigeze kuba imbata ya filime z’ubusambanyi mbere yo guhura n’umugabo we.

Sponsored Ad

Jada Pinkett ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro gica kuri Facebook (Live) cyitwa Red Table Talk cyavugaga ku ngaruka zo kureba filime z’ubusambanyi ku mibanire y’abakundana.

Muri iki kiganiro Pinkett w’imyaka 47 yaganiraga n’umukobwa we Willow ndetse na nyina umubyara Adrienne Norris.

Jada Pinkett yavuze ko yari abayeho nabi akiri muto kuko buri gihe atabaga afite icyo ari gukora yabaga areba filime z’ubusambanyi. Yari yarageze aho atangira urugamba rwo kwifata byaramunaniye.

“Kera nigeze kubatwa na porno, ariko nari ntaratangira gukundana. Mubyemera cyangwa mubihakane.”

Yasobanuye ko buri igihe yabaga ari kuzireba yumvaga atuzuye. Yongeraho ko hari filime zimwe zirimo ibintu bikarishye yarebaga akamara iminsi yahungabanye.

Jada Pinkett yavuze ko we na Will Smith bamaranye imyaka 22 kubera kwihanganira amakosa yagiye abaho hagati yabo, ku buryo hari n’igihe cyageze buri umwe agashaka ko batandukana ariko bikarangira badatandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa