skol
fortebet

Umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaje amwe mu mabanga akomeye atuma akomeza kuba igikomerezwa muri muzika

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2017

Sponsored Ad

Naseeb Abdul Juma, umuhanzi wo mugihugu cya Tanzania wamenyekanye nka Diamond Platnumz, uyu mugabo w’imyaka 27 y’amavuko yagaragaje ko ntawigira ndetse ahamya ko amafranga atagura byose. Diamond umaze kubaka izina rikomeye muri Afurika, yagaragaje ibitumye akomeye kugeza uyu munsi ari nabyo bikomeje kumugira igikomerezwa muri muzika. Diamond yahamije ko amafranga atagura byose maze agira ati”burigihe jya wibuka ko amafranga atagura byose,gukora cyane, amasengesho, urukundo, kubahana, (...)

Sponsored Ad

Naseeb Abdul Juma, umuhanzi wo mugihugu cya Tanzania wamenyekanye nka Diamond Platnumz, uyu mugabo w’imyaka 27 y’amavuko yagaragaje ko ntawigira ndetse ahamya ko amafranga atagura byose.

Diamond umaze kubaka izina rikomeye muri Afurika, yagaragaje ibitumye akomeye kugeza uyu munsi ari nabyo bikomeje kumugira igikomerezwa muri muzika.

Diamond yahamije ko amafranga atagura byose maze agira ati”burigihe jya wibuka ko amafranga atagura byose,gukora cyane, amasengesho, urukundo, kubahana, ubumuntu no gukomeza kuba intangarugero nirwo rufunguzo.”

Diamond yagaragaje ibikomeje kumutera ingufu ari nabyo bimuha imbaraga zo gukora nk’umuyobozi uyoboye kompanyi ikomeye mu byamuzika muri Tanzania, aho yahise agaragaza ko atewe ishema n’abahanzi ayoboye ari nawe ubamenyera buri kimwe harimo Rich Mavoko, Ray Vanny, Harmonize, Queen Darlen na Lizer Classic utunganya ibihangano by’aba bahanzi.

Mubikorwa Diamond avugako bikomeje kumuzamura ku gasongero ka muzika harimo ikigo cye cy’ubucuruzi yise “WCB”, studio ye itunganya umuziki ya Wasafi Record, Wasafidotcom urubuga yashinze ruzajya rucuruza imiziki y’abahanzi bo muri afurika ndetse n’umubavu aherutse gushyira hanze yise “Chibu Parfum”.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa