skol
fortebet

Umuhanzi Dj Arafat wafatwaga nk’umwami w’injyana ya coupé-décalé yitabye Imana

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

Icyamamare muri muzika muri Afurika Ange Didier Huon wari uzwi cyane nka DJ Arafat cyangwa Arafat Muana yatabarutse kuri uyu wa Mbere taliki ya 12 Kanama 2019 azize ibikomere birenze yatewe n’impanuka ya moto yagize.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira kuwa 12 Kanama 2019 nibwo DJ Arafat yakoze impanuka ikomeye mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire aho akomoka,ajyanwa mu bitaro ariko ntibyabasha kumurokora birangira apfuye.

Nkuko minisitiri w’ umuco wa Cote d’Ivoire witwa Maurice Bandaman yabitangaje,uyu mwami wa “coupé-décalé” yaguye muri Polyclinique des Deux Plateaux yo mu mujyi wa Abidjan.

Imoto ya DJ Arafat yagonganye n’imodoka y’umunyamakuru wa Radio ya Côte d’Ivoire ahita ata ubwenge,ajyanwa mu barwayi b’indembe gusa ntabwo yabashije kurusimbuka.

Umuganga wagerageje kuvura DJ Arafat yabwiye Jeune Afrique ko yagize ibikomere bikomeye cyane mu bwonko.

Dj Arafat yavutse mu mwaka wa 1986 avukira ahitwa Yopougon mu gace kari mu burengerazuba bwa Abidjan.Ari mu bari bakomeye mu njyana ya “coupé-décalé” yavumbuwe mu mwaka wa 2000 ndetse yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’iyi njyana mu mwaka wa 2016 na 2017.

DJ Arafat yari aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Moto-Moto” yari imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 4.5.

DJ Arafat wamenyekanye kandi mu ndirimbo nka Dosabado yari azwiho gukunda moto cyane ndetse yakundaga kuzigenderaho cyane.Yapfuye afite imyaka 33.Abahanzi b’ibyamamare barimo Davido n’abandi bamwifurije iruhuko ridashira.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa