skol
fortebet

Umuhanzi Ed Sheeran yakoze benshi ku mutima kubera ifoto igaragaza igitaramo yakoze afite imyaka 15 kikitabirwa n’umwana umwe

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Ed Sheeran ukomoka mu Bwongereza, uri mu bakunzwe cyane ku isi yose yashyize hanze ifoto yababaje benshi ndetse ibakora ku mutima imugaragaza yateguye igitaramo kikitabirwa n’umwana w’igitambambuga nawe wari urimo kwigendera.

Sponsored Ad

Umunyabwenge yavuze ko gucika intege aricyo cyaha kitababarirwa ndetse ngo no mu ijuru kizatuma benshi bajya mu muriro utazima ariyo mpamvu iyo foto Ed Sheeran yashyize hanze yakoze benshi ku mitima ndetse bamwe bagira ibyiringiro.

Ahagaze ku rubyiniro rw’ikamyo nini,Ed Sheeran wari ufite imyaka 15 yaracuranze ndetse araririmba ariko abura abamutega amatwi,uretse umwana umwe w’igitambambuga warimo yizengurukira akamuhagarara imbere.

Ed Sheeran yafotowe iyi foto ari gucurangira ahitwa Swilland muri 2006,nta muntu n’umwe uretse uyu mwana witabiriye, ariko ubu asigaye acurangira isi yose.

Iyi foto ya Ed Sheeran ufite imyaka 28 ndetse akaba atunze akayabo ka miliyoni zisaga 86 z’amapawundi kuri Konti yashyizwe hanze na se wa Ed witwa John mu rwego rwo gutegura igitaramo cy’umuhungu we azagirira mu mujyi wa Ipswich.

Mu kwezi gushize Ed Sheeran yakoreye igitaramo mu mujyi wa Lisbon cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 65 aho yabaririmbiye indirimbo ze zitandukanye zirimo Shape of you,Thinking out loud,Perfect n’izindi.


Ed Sheeran yakoze igitaramo cyitabirwa n’umuntu umwe ubwo yari afite imyaka 15

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa