skol
fortebet

Umuhanzi Kamichi yakoreye ibirori byo gusaba no gukwa umukunzi we muri USA

Yanditswe: Sunday 28, Jul 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi nka Kamichi, yaraye asabye anakwa umukunzi we atatangaje amazina ye mu bukwe yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Kamichi watangaje ko uyu mugore we ari umunyarwandakazi wavukiye i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yari yarimbye cyane muri iyi mihango yabereye mu mujyi wa Knoxville,kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019.

Nkuko umunyarwanda Ally Soudy wamamaye mu itangazamakuru mu binyamakuru bitandukanye yabigaragaje mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Kamichi yagiye gusaba akenyeye bya Kinyarwanda, afite urunigi mu ijosi, yitwaje inkoni,we n’abasore bari bamuherekeje.

Kuwa 08 Kamena 2018 nibwo Kamichi yasezeranye imbere y’amategeko n’uyu mukunzi we mu muhango nanone wabereye muri uyu mujyi wa Knoxville wo muri Leta ya Tennessee batuyemo.

Kamichi n’umukunzi we basanzwe bafitanye abana babiri. Umukuru ni umuhungu witwa Walter Gisigo Bagabo naho umukobwa muto akitwa Karabo.uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka Aho ruzingiye,Imitoma,Barandahiye n’izindi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa