skol
fortebet

Umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yatumye bamwe bamuvugaho byinshi ndetse nawe asa nuwishinja kuba imbata ya Sekibi(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Emmanuel uzwi ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye mu ndirimbo zivugira imfubyi z’abana basizwe iheruheru na Sida harimo nkizamenyekanye cyane arizo “Abana b’Afurika,East Africa nizindi nyinshi…ifoto yashyize hanze yatumye bamuvugaho byinshi ndetse abandi bamushinja kuba ariwe uhagarariye umuryango wa Sekibi mu Rwanda “Illuminate”. Kayitare Wayitare Dembe akoresha ikimenyetso cy’abanyamuryango ba Illuminate
Ni nyuma y’igihe uyu muhanzi atongera kumvikana (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Emmanuel uzwi ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye mu ndirimbo zivugira imfubyi z’abana basizwe iheruheru na Sida harimo nkizamenyekanye cyane arizo “Abana b’Afurika,East Africa nizindi nyinshi…ifoto yashyize hanze yatumye bamuvugaho byinshi ndetse abandi bamushinja kuba ariwe uhagarariye umuryango wa Sekibi mu Rwanda “Illuminate”.

Kayitare Wayitare Dembe akoresha ikimenyetso cy’abanyamuryango ba Illuminate

Ni nyuma y’igihe uyu muhanzi atongera kumvikana mu itangazamakuru ndetse aho yanagiye avugwa ko ngo ariwe waba uhagarariye umuryango wa Sekibi “Illuminate “ mu Rwanda ariko we akagenda abihakana…none bimwe mu bimenyetso akaba atangiye kubishyira ku mugaragaro yifashishije kimwe mu bimenyetso kizwi cyane gikoreshwa n’abanyamuryango bakomeye ba Illuminate.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize nibwo uyu muhanzi abantu bibazaga aho yaburiye yashyize ifoto hanze yakoze kimwe mu bimenyetso by’abanyamuryango bakomeye ba Illuminate..aho yayikurikije amagambo agira ati “Ndatekereza ahazaza hanjye …ku bantu bumva ko ndi muri Illuminate,Simbizi niba ndimo cyangwa se niba nshaka kuyinjiramo”.

Ubwo yashyiragaho iyi foto ntiyavuzweho rumwe n’abantu bagiye batandukanye aho bamwe bagiye bamukangurira ngo kuva mu buyobe maze agasanga Yesu..ndetse hari nabahamyaga neza ko ngo Kayitare yaba aba muri uyu muryango ndetse ko ari nawe uwuhagaririye mu Rwanda..!Urugero ni umuntu wagize ati “Uri muri Illuminate,turabizi neza..kandi abantu bose bamaze kubimenya n’ikirenze ibyo uri gukoresha kimwe mu bimenyetso byabo”.Nabandi benshi bagiye babimushinja mu bitekerezo bagiye bashyira kuri iyi Foto yashyize hanze ku rukuta rwe rwa Facebook.

Kayitare Wayitare Dembe wishinja kuba imbata ya Sekibi

Aha umuntu akaba yakwibaza niba koko kubura kwa Kayitare Wayitare muri muzika Nyarwanda ari ukubera imirimo yuyu muryango ishingiye kuri Sekibi yaba yari ahugiyemo..!?!Gusa njye Nanone sinahamya neza ko mu Rwanda Illuminate yaba yarahageze..!Iki akaba ari ikibazo mu minsi iri mbere tuzababariza Kayitare Wayitare Dembe ibyuyu muryango ndetse n’imikorere yawo mu Rwanda.

Martin MUNEZERO

REBA HASI RAMADHAN JUNIOR ASUBIRAMO INDIRIMBO KU MUNINI YA MAVENGE SUDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa