skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda Gisa Cyinganzo yaciye ishene nyuma y’imyaka 2 ari i Mageragere[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’imyaka ibiri Gisa cy’inganzo afungiye muri gereza ya Mageragere, uyu musore yasoje igihano cye kuri ubu akaba yamaze gusohoka muri Gereza.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata nibwo umuhanzi Gisa cyinganzo yasohotse muri Gereza nyuma yo gusoza igihano cye. Uyu musore wari umaze imyaka ibiri afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge birimo Mugo ,ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite impano ikomeye u Rwanda rufite gusa kubera gukoresha ibiyobyabwenge byatumye adaha abakunzi b’umuziki ibyo bari bamwitezeho.

Social Mula na Manager we Theo nibo bacyuye Gisa Cyinganzo

Gisa yafunzwe nyuma yuko yari yabanje kujyanwa mu kigo ngororamuco azira gukoresha ibiyobyabwenge, gusa nyuma yo kuvayo ntacyo byahinduye ku myitwarire y’uyu musore kugeza ubwo yongeye gufatwa akajyanwa muri Gereza ya Mageragere. Aho ubu yamaze gusoreza igihano cye akaba ari iwabo mu rugo i Gikondo.

Gisa yagiye akora indirimbo nyinshi abantu bagiye bakunda aho ubu avuga ko yasohokanye ingamba zo gushyira imbaraga muri Muzika ye akagaruza igihe cyose yapfushije ubusa abitewe n’ikiyobyabwenge cya Mugo.

Mu mashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga Social Mula na Theo bagaragaye bari kumwe na Gisa mu modoka imwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa