skol
fortebet

Umuhanzi Nyarwanda Tom Close n’umugore we Tricia bibarutse umwana wa kabiri(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse umwana w’umuhungu bahaye izina rya Elan. Uyu mwana wabo wa kabiri, aje akurikira imfura yabo y’umukobwa ‘Ineza Ella’ bibarutse tariki 16 Kanama 2014.
Kuri uyu wa 25 Kamena 2017 ahagana isaa Sita z’amanywa,ni bwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangarije inshuti ze inkuru nziza y’uko yibarutse ubuheta. Tom Close akoresheje urubuga rwa Instagram yasabye inshuti z’umuryango we gufatanya nabo gushima Imana kuko yabahaye umugisha (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse umwana w’umuhungu bahaye izina rya Elan. Uyu mwana wabo wa kabiri, aje akurikira imfura yabo y’umukobwa ‘Ineza Ella’ bibarutse tariki 16 Kanama 2014.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2017 ahagana isaa Sita z’amanywa,ni bwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangarije inshuti ze inkuru nziza y’uko yibarutse ubuheta. Tom Close akoresheje urubuga rwa Instagram yasabye inshuti z’umuryango we gufatanya nabo gushima Imana kuko yabahaye umugisha w’umwana w’umuhungu.

Iyi niyo foto ya Tricia akuriwe iherutse kujya hanze

Uyu mwana w’umuhungu wa Tom Close na Tricia, bahise bamufunguriza konti ya Instagram ndetse Tom Close ahita atangariza abamukurikira kuri Instagram ko amafoto y’umuhungu we (Elan) bayasanga kuri konti bamufungurije ku munsi yavukiyeho, iyo konti ikaba ari @elan_tclose.

Tricia hamwe n’imfura ye yabyaranye n’umugabo we Tom Close

Kugeza ubu kuri iyi konti ya Elan, hariho ifoto ye imwe gusa, munsi yayo hakaba handitseho ngo “Hello to every one.” bivuze ngo ’Muraho mwese’.

Tom Close na Tricia hamwe n’imfura yabo

Mudufashe gushima Imana kuko yaduhaye umugisha wo kubyara umwana w’umuhungu witwa Elan. Ushobora kumukurikira kuri @elan_tclose ukabona amafoto ye, Imana ibahe umugisha.

Ibitekerezo

  • Aragakira.Mbe Eran Nisobanungwa Ngwiki.

    NIVYIZA CANE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa