skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo yapfiriye muri Zambia bamushyingurayo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

skol

Iyakaremye Justin, Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo, aherutse gupfira muri Zambia umuryango we ufata icyemezo cyo kumushyingurayo, yapfuye azize uburwayi.

Sponsored Ad

Iyakaremye Justin yari umwe mu bahanzi gakondo babarizwaga mu ihuriro ‘Ishakwe Gakondo Music Union’, ririmo abandi bahanzi bakomeye nka Nzayisenga Sophie uribereye Visi Perezida, Masamba Intore n’abandi benshi.

Iyakaremye wari uzwi cyane mu ndirimbo ‘Nyirabihogo’, ‘Umuco utari ico’ zacaga kenshi kuri Televiziyo y’u Rwanda, yitabye Imana mu minsi ishize hanyuma mu cyumweru gishize akaba yarashyinguwe muri Zambia.

Umwe mu bari inshuti z’uyu muhanzi nyarwanda yabwiye Isimbi ko yari amaze iminsi mike agiye gushakira ubuzima muri Zambia hanyuma ngo ‘aza kurya uburozi buramuhitana’.

Yongeyeho ati “Umuryango wahisemo ko ashyingurwayo, murabizi ukuntu bihenda kuzana umurambo, babonye nta mpamvu bahitamo kumushyingurayo…”

Uyu muhanzi kandi yaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rikomeye muri Koreya y’Amajyaruguru rya Arirang Festival mu mpera za 2017, icyo gihe yamazeyo igihe kirenga amezi atatu azenguruka akora ibitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa